BNR yagaragaje ko kongera umusaruro w’ubuhinzi aricyo cyonyine cyaba igisubizo kirambye ku kibazo cy’izamuka ry’ibiciro ku masoko.

Banki y’isi iherutse kugaragza ko u Rwanda ruza mubihugu 10 bya mbere Ku isi mu kugira umuvuduku ukabije w’izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa. Icyakora nta gihindutse ngo hari icyizere ko umwaka utaha umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro uzamanuka ku gipimo fatizo hafi ya 5%.

Iyi  ni ingingo yafashe umwanya munini mu kiganiro BNR yagiranye n’abanyamakuru igaraza uko  politiki y’ifaranga n’ukutajegaga k’urwego rw’imari  byari byifashe mu mezi atandatu ashize. Guverineri wa Banki Nkuru John Rwangombwa yagaragaje ko uko byagenda kose kongera umusaruro w’ubuhinzi ari cyo gisubizo cyonyine kirambye ku kibazo cyizamuka ry’ibiciro by’ibiribwa gihangayikishije abatari bacye mu ngeri zinyuranye.

Yagize ati ”Igisubizo n’ukongera umusaruro w’ubuhinzi kuko kuba harabaye ikibazo cy’ibiciro kuzamuka cyane nuko umusaruro utagenze neza mu bihembwe byombi kubera impamvu z’ikirere kitagenze neza ndetse n’inyongeramusaruro zahenze cyane.”

Muri rusange BNR igaragaza ko ishyize imbaraga mu gukumira umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro yaba iby’ibiribwa n’ibindi. Imwe mu ngamba ngo ni ukuzamura  igipimo cy’inyungu fatizo, itangiraho amafaranga yayo kuri banki z’ubucuruzi. None se ibi bikumira gute umuvuduko wizamuka ryibiciro? KASAI Ndahiriwe Umukozi WA BNR ubisobanura.

Yagize ati “Iyo ubishyize mu mibereho isanzwe cyangwa mu bukungu nuko iyo inyungu fatizo wenda twabiganisha ku nyungu amabanki agurizanyaho hagati yayo nayo izamuka, icyo gihe bituma n’abantu bagana amabanki batangira kugenda bamenya ko iryo zamuka rihari kandi nkuko biba binagaragara ku masoko n’iyo inyungu izamutse bituma abantu bagana amabanki ari uko bagiye kwaka inguzanyo z’ibikorwa by’iterambere muri rusange.”

Uyu mwaka wose ngo umuvuuko w’izamuka ry’ibiciro ku masoko uzakomeza kwiyongera ugere kuri 12.1% , icyakora nta gihindutse ngo umwaka utaha ibintu bishobora kuzasubira mu buryo ibiciro bikamanuka kugera ku gipimo fatizo cya hafi ya 5% nkuko bisobanurwa na John Rwangobwa Guverineri wa Banki nkuru y’u Rwanda.

Yagize ati “Aho tugana rero twiteze y’uko bizakomeza kuba biri hejuru kurangiza uyu mwaka, ariko nanone twiteze ko bizatangira kumanuka umwaka utaha ndetse mu gihembwe cya kabiri tukazaba tumaze kugera kuri cya gipimo twe nka banki nkuru tugenderaho kigaragaza ko kidakabije ari hagati ya 2% na 8%, ubukungu nabwo tukaba twiteze ko buzakomeza kugenda neza ariko ikibazo nuko hari impungenge z’ibintu byinshi utazai iyo biva n’iyo bigana ku rwego mpuzamahanga  bishobora guhinda uko tubiteganya.”

Nubwo umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro ukomeza kwiyongera, inzego z’igihugu zishinzwe ubukungu zivuga ko muri rusange ubukungu bw’Igihugu buhagaze neza kuko nka raporo y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare igaragaza  ko umusaruro mbumbe w’igihugu wiyongereye ku gipimo cya 7.5% mu gihembwe cya Kabiri cy’umwaka wa 2022 ugereranyije n’igihembwe nk’iki cya 2021.

DANlEL Hakizimana