Amatorero n’amadini byasabwe gushishikariza abayoboke kwitabira gukingiza abana nkuko byagenze ku bakuru.
Minisitiri y’ubuzima yagiranye ibiganiro n’abanyamadini bigamije kubafasha kumvikanisha igikorwa cyo gukingiza abana basaga Miliyoni 3 kizatangira mu kwezi gutaha.
Minisiteri y’ubuzima igaragaza ko yafashe umwanzuro wo gukingira Covid 19 abana bato bari hagati y’imyaka 5 na 11 kubera ko aribwo inkingo zibagenewe zabonetse.
Mu kwezi kwa cumi nibwo gahunda yo gukingira aba bana izatangira , bakazahabwa urukingo rwa Pfizer.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima ushinzwe Ubuvuzi bw’Ibanze, Lt Col Dr Mpunga Tharcisse asobanura impamvu leta yahereye ku biganiro n’abanyamadini
Yagize ati “Abanyamadini n’amatorero bafite 100% ry’abanyarwanda bose, Ijambo ryabo rigira akamaro kuko rigera kuri benshi kandi rikabahumuriza. Iyo dufatanije nabo twaje gusanga ubutumwa bugera kuri bose kandi vuba, tubitezeho kudufasha kugeza ubu butumwa ku banyamuryango babo, abakirisito babo, kugira ngo bumve ko iyi gahunda turimo ari iy’igihugu, ababyeyi n’abana kandi ifitiye ineza igihugu muri rusange.”
Abanyamadini nk’abagize uruhare mu kumvisha abaturage ko bagomba gufata urukingo bitewe n’imyemerere baravuga ko bagiye gushikariza abayoboke babo gukingiza abana nkuko byagenze no kubakuru nkuko bivugwa na Mufti w’u Rwanda Sheik Hitimana Salim.
Yagize ati “Ibyo twitegura gukora ni nk’ibyo twakoze ubushize bijyanye no gutanga ubutumwa bujyanye no gusobanurira abantu ukuri ndetse no kubashishikariza kwitabira iyi gahunda yo gukingiza abana kuko n’ugutegura ejo hazaza.”
Mu bihe byashize hagiye hagaraga amatsinda mato mato ashingiye ku myemerere arwanya gahunda y’inkingo
Kuri iki kibazo Umwepisikopi w’itorero Methodiste akaba n’umuyobozi w’inama y’abaporotesitani mu Rwanda Bwana Kayinamura Samuel avuga ko abagize aya matsinda babamenye ndetse ko babigishije bakava mu buyobe.
Yagize ati “Amatsinda mato mato yaba abasengera mu byumba no mu butayu cyangwa amashyamba, ibyo dufite uburyo bwiza bwo kugenda tubabwira kandi tubifitemo imbaraga nyinshi kuko ayo matsinda aba azwi n’abayayobora bashobora kumenyekana maze hagakorwa ubukangurambaga kandi amahirwe n’uko ari bake.”
Kugeza ubu biteganiganijwe ko abana basaga Miliyoni eshatu aribo bazahabwa urukingo rwa Covid 19 kuva mu kwezi kwa cumi uyu mwaka kugeza mu kwezi kwa gatandatu umwaka utaha.
Ibigo by’amashuri hafi ibihumbi bine niho hazakingirizwa aba bana.
Muri rusange imibare igaragaza ko abaturarwanda basaga miliyoni 9 bamaze guhabwa urukingo rwa Covid 19. Mu gihe abamaze kwishimangiza basaga Miliyoni 5.5
Ntambara Garleon