Perezida William Ruto yakeje ubushake bwa perezida Kagame mu gushakira ibisubizo ibibazo bya Kongo Kinshasa

Perezida wa Kenya, William Ruto, yashimangiye ko Perezida Kagame afite ubushake bwo gufatanya n’akarere mu gushakira umuti ibibazo by’umutekano muke mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bikomeje gutuma ibi bihugu byombi birebana ay’ingwe.

RDC imaze iminsi ishinja u Rwanda gushyigikira umutwe wa M23. Mu bihe bitandukanye wahanganye n’ingabo za Leta ndetse wigarurira umujyi wa Bunagana uri hafi y’umupaka wa Uganda.

Mu gushakira umuti ibibazo by’imitwe yitwaje intwaro ikorera muri RDC, ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba byiyemeje koherezayo ingabo zo gufasha mu gutsinsura iyo mitwe.

Mu kiganiro Perezida wa Kenya William Ruto yagiranye na Al Jazeera, yashimangiye ko igihugu cye cyiteguye gutanga ingabo, kubera ko ikibazo cya Congo ari ikibazo cy’akarere kose.

Yavuze ko koherezayo ingabo byaganiriweho n’Umuryango w’Abibumbye, ku buryo nta mpungenge ko inshingano zazo zagongana n’iza MONUSCO.

Yakomeje ati “Nagize umwanya wo kuganira na Perezida Tshisekedi, ngira n’umwanya wo kuganira na Perezida Kagame. Perezida Kagame ntiyaciye ku ruhande ko ntaho bahuriye na M23. Hari ababibona ukundi, ariko ntidushaka kujya mu kwitana ba mwana no gutungana intoki, dushaka gukemura ibibazo.”

Perezida Ruto yashimangiye ko umusanzu watanzwe na Perezida Uhuru Kenyatta mu biganiro bya Nairobi ari ingenzi, avuga ko azakomerezaho mu gutuma urugendo rwo gushakira amahoro RDC rukomeza.

Perezida wa RDC, Felix Tshisekedi, yemeje ko ingabo z’ibihugu by’akarere zikomeje kugera muri icyo gihugu, aho iza Kenya zitegerejwe mu minsi mike.

FLASH REPORTER