Nyagatare:Abayobozi baranduye ibigori by’abaturage babashinja guhinga mu mujyi

Mu karere ka Nyagatare, mu gitondo cyo kuri uyu wa 3 Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyagatare, uw’akagari ka Barija  na Agronome  w’umurenge biraye mu myaka y’abaturage yiganjemo ibigori barayirandura.

Ibisa n’umukwabu wo kurandura imyaka yiganjemo ibigori mu  tugari tuvugwa ko turi mu mujyi wa Nyagatare, byatangiye mu masaa moya za mu gitondo kuzamura.

Ibigori babiranduye kuko babihinze bibujijwe

Hari igice twasanzemo umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyagatare, uw’akagari ka Barija n’umukozi ushinzwe ubuhinzi ku murenge, bahagarikiye umuhinzi ngo arandure ibigori byose byahinzwe muri aka gace nk’uko abisobanura, icyayakora ngo yatinye kurandura iby’abaturanyibe, ngo hato bitamubarwaho.

Iki gikorwa kitabiriwe n’abayobozi kuva ku kagari kugera ku murenge

Yagize ati’’Narimo ntera abayobozi bamfatira isuka n’imbuto ngo njye mu mirima y’abaturage ndandure ibigori ,kandi sinabikora  ngo ndandure imyaka y’umuturanyi ejo akambaza impamvu namuranduriye imyaka.’’

Guhinga imyaka mu murima, bagatera ndetse ikamera akaba aribwo irandurwa, hari ababibona nko kutita ku nshingano kwa zimwe mu nzego, aho basaba ko ubukangurambaga bwazajya bukorwa mbere y’uko iyi myaka ihingwa.

Bamwe mu baturage ntibumva uko imyaka irandurwa

Umwe yagize ati’’Ubu se ko batabivuze kera bati ibigori ntibihingwe,ubu babiranduye babihinze koko .’’

Mugenzi we ati’’Ubuyobozi bujye bubwira abaturage mbere yuko bahinga ibihingwa runaka ko bitemewe kuko bibashora mu gihombo.’’

Undi yunzemo ati’Kwangiriza abaturage kuko umuturage aba yarashoye aya nk’imbuto y’ibishyimbo ihagaze amafaranga 900RWF imbuto y’ibigori irishyrwa tuyihabwa na tubura incuro nyinshi ibi ni ugushora mugihombo abaturage.’’

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyagatare, INGABIRE Jenny, avuga ko  babwiye abaturage kenshi ko guhinga mu mujyi bitemewe, bityo ko kurandura iyi myaka ari ugushyira mu bikorwa ibyemezo by’inama njyanama y’uyu murenge.

Yagize ati’’Ni henshi hanahinze ibigori  urabona ko ari hagari cyane aba rero baba barenze ku mabwiriza  n’inama tuba twarabagiriye tukaba twabakangurira ko ibi turi kubikora ku nyungu z’abaturage,n’inyungu z’isuku  ,ku nyungu zo kubarinda uburwayi buturuka muri ibyo bigori ndetse n’ubujura ni umwanzuro w’inama njyanama twashyize mu bikorwa twabikoze akarere kabizi.’’

Imirima y’ibigori yose ngo bazabirandura

Ibice ubuyobozi bw’umurenge wa Nyagatare ngo budashaka ko abahatuye bahingamo imyaka, ahubwo bakahatera ibiti n’ubusitani  nk’indi mijyi, ni akagari ka Barija, aka Nyagatare n’igice cy’akagari ka Rutaraka.

Kurandurirwa imyaka ntibigarukiraho, kuko nyirabyo acibwa amande y’amafaranaga y’u Rwanda  ibihumbi 50.

KWIGIRA Issa- Flash FM&FTV.