Bamporiki yakatiwe imyaka 4 ariko ntiyafungwa

Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwakatiye Bamporiki Edouard igifungo cy’imyaka ine n’ihazabu ya miliyoni 60 z’amafaranga y’u Rwanda nyuma yo kumuhamya ibyaha bibiri ari byo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya no gukoresha mu nyungu ze bwite ububasha ahabwa n’itegeko.


Urukiko ariko ntabwo rwumvikanye rutegeka ko Bamporiki ahita afungwa ako kanya gusa uregwa n’ubushinjacyaha bafite iminsi 30 yo kujurira.


Umunyapolitiki mukuru Bamporiki Edouard ntiyagaragaye mu rukiko ubwo urubanza rwe rwasomwaga ku gicamunsi cyo kuri wa 30 nzeri 2022 ariko n’abamureze aribo ubushinjacyaha nabo ntibari bari mu cyuma cy’urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge ,ni icyuma cyari cyuzuyemo abaje kumva imikirize y’urubanza biganjemo abanyamakuru bo ku rubuga nkoranyambaga rwa Youtube abakorera ibinyamakuru mpuzamahanga na bake bakorera iby’imbere mu gihugu,umucamanza ukuriye abandi yatangiye yongera kwikoma ibitangazamakuru bitasabye uburenganzira bwo gukurikirana urubanza nk’uko byagenze ubushize ariko kuri iyi nshuro noneho yasabye abashinzwe umutekano bafite intwaro kugenzura niba nta munyamakuru uri burenge kuri ayo mabwiriza,mu rukiko hahise hagaragara ituze.


Umucamanza ukuriye abandi yahise atangira gusoma uko iburanisha ry’ubushize ryagenze isogonda ku rindi ndetse yongeraho n’uko urukiko rubibona.


Ubushinjacyaha bwari bwasabiye Edouard Bamporiki wahoze ari umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’urubyiruko n’umuco igifungo cy’imyaka 20 n’ihazabu ya miliyoni 200 Frw ku byaha biriri bwamuregaga ari byo icyo kwakira indonke nk’icyaha cya ruswa no gukoresha ububasha ahabwa n’amategeko mu nyungu ze bwite.


Urukiko rwahamijwe Bwana Bamporiki uburana yemera, ibyaha 2 ariko kimwe mu byo yashinjwaga urukiko rwagihinduye ku cyaha cyo gukoresha ububasha mu nyungu ze bwite.
Urukiko rwsanze Bamporiki yarakoraga muri Minisiteri itarin iy’ibikorwa remezo,Minaloc cyangwa umujyi wan Kigali bifite aho bihuriye n’ imyubakire cyangwa inganda, bityo rero ngo natbwo akwiye guhuzwa no kuba yarakoresheje ububasha ahabwa n’itegeko mu nyungu ze bwite.


Icyo yakoze ngo ni uguhemukira inshuti ye, ayisezeranya kuyivuganira.


Naho ku cyaha cyo kwakira indonke, umucamanza yavuze ko Urukiko rusanga nta mafaranga Bamporiki yigeze afata mu ntoki ze, cyane ko bakimara kuyazana yatanze itegeko ry’aho agomba gushyirwa ubwo yari muri imwe muri Hotel z’ I Kigali, byatumye rero icyaha cyo kwakira indonke gihinduka, ahubwo kiba ko yakoresheje umwanya w’umurimo afite agatwara iby’abandi.


Kuri ibi byaha byombi urukiko rwakatiye Bamporiki Edouard igifungo cy’imyaka 4 n’ihazabu ya miliyoni 60 z’amafaranga y’u Rwanda.


Urukiko kandi rwateye utwatsi iby’isubika gihano ryasabwe n’uruhande rw’uregwa kuko rwasanze kugisubika nta somo byaba bitanze, kuko ibi byaba yabikoze ari umuyobozi ukwiye kubera abandi urugero,ariko ntirwumvikanye rusaba ko uregwa ahita afungwa ako kanya dore ko aburana yidegembya.

Itangazamakuru rya Flash ryabajije Umunyamategeko Me. Erneste Bayisenge uko iki cyemezo cy’urukiko cyasobanurwa mu mategeko.


Yagize ati “Ashobora gukomeza gutyo,cyangwa agasaba imbabazi Perezida wa Repubulika biremewe,cyangwa agahabwa imbabazi muri rusange,yaruciye uko amategeko yayabonye,icyo gihe Bamporiki yafungwa ari uko urubanza rubaye ndakuka bagiye kururangiza.”


Ingingo ya 186 y’Itegeko Nº 027/2019 ryo ku wa 19/09/2019 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha, iteganya ko iyo uregwa aburana adafunze, agakatirwa igihano cy’igifungo, akomeza kuburana adafunze iyo yajuririye icyo cyemezo.


Gusa ababuranyi bombi ni ukuvuga Bamporiki n’ubushinjacyaha bemerewe kujurira.


Tito DUSABIREMA