Gisozi: Uwakoraga uburaya yasanzwe mu Nzu yapfuye

Umukobwa witwaga Liliane bivugwa ko yakoraga uburaya, mu Kagari ka Musezero, mu Murenge wa Gisozi, mu karere ka Gasabo, basanze amaze iminsi 3 apfiriye mu nzu.

Mu rukerero rwo kuri uyu wa  Kabiri tarikii 04 Ukwakira 2022, nibwo hamenyekanye amakuru y’umukobwa witwa Liliane bikekwa ko yishwe n’abagizi ba nabi bataramenyekana.

Amakuru yatanzwe n’abaturanyi be bavuga ko bari bamaze iminsi babona inzu ye ikinze iriho n’ingufuri, kuwa kabili bakwegera ngo barebe impamvu hamaze iminsi hakinze, bagasanganirwa n’umunuko.

Barakeka ko yaba yarishwe n’umugabo bararanye kuwa Gatandatu tariki ya 01 Ukwakira 2022, kuko nyakwigendera ngo yakoraga umwuga w’uburaya.

Nyinawumuntu Claudine yagize ati “Liliane yamanukanye n’umugabo kuwa gatandatu bigeze ku cyumweru nka saa sita tubona ntitumubona, tubona hakinze. Turavuga ngo wabona umugabo yamuhaye amafaranga menshi, nyuma bikomeje gutyo tujya kureba, turungurutsemo tubonamo ishuka, tubwira abanyerondo bakubita idirishya basanga baramwishe.”

Undi yungamo ati “Uko turi indaya twese turaterana turabazanya ngo ntitutamurangisha byaba ari amafuti. Abaturanyi bose twarabajije turaheba, abantu bagiye kureba basanganirwa n’umunuko. Baramwishe baranamwiba, turakeka ko uwo mugabo bararanye ariwe wamwishe.”

Abaturage baravuga ko ubu bwicanyi bwabateye ubwoba, bakaba basaba ko uwabikoze yashakishwa akabihanirwa.

Nubwo ntacyo inzego z’umutekano zigeze zitangariza umunyamakuru, zageze aho icyaha cyabereye umurambo ujyanwa kwa muganga, ngo hakorwe iperereza ry’ikishe nyakwigendera.

Abaturage muri aka Kagari ka Musezero, bavuga ko uyu mukobwa uzwi nka Liliane nta muntu wundi babanaga yabaga wenyine, akodesha mu gipangu gisanzwe kirimo abandi bantu.

Yvette Umutesi