Hitezwe amavugurura muri Politiki igenga ‘Made in Rwanda’ ikunze kunengwa ubwiza

Guverinoma y’u Rwanda iravuga ko iri gukora amavugurura muri gahunda yo guteza imbere  ibyakorewe mu Rwanda  izwi  nka Made in Rwanda, mu rwego rwo gukuraho inzitizi zigituma hari abakibinenga ubwiza bw’ibikorerwa mu Rwanda.

Ubu ni ubuhamya bw’abagerageje kugura ibyakorewe mu Rwanda mu bihe bitandukanye, ukurikije ibyo biboneye n’amaso yabo n’ubuhamya batanga biroroshye kwanzura ko abagaya ibyakorewe mu Rwanda batangiye kudohoka, ariko inzitizi zikaba zikiri ibiciro ugereranije n’ibituruka hanze.

Umwe yagize ati“Mfite ishati ya Made In Rwanda naguze ibihumbi 40 Frw, ariko iyi nambaye nayiguze ibihumbi 10. Ubwo se urumva ntarahenzwe cyan? Ndibaza ibyo byacu dufite kubera iki biburamo ubwo bwiza ku buryo iby’ahandi biturusha?”

Mugenzi we ati “Ujya kubaza ipantalo bakakubwira ngo ni ibihumbi 30 kandi utayafite, ituruka hanze ushobora kuyibona ku bihumbi 15, 10 n’ibihumbi 5 urayibona. Nnibagabanye ibiciro bongere ubwiza.”

Undi ati“Made in Rwanda ni nziza naranayibonye,bakicara bakareba uko yahenduka, abanyarwanda ntibararikire ibyo hanze.”

Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda isaba ko abantu bakumva ko ibikorerwa mu Rwanda, ari ikirango cy’igihugu kurusha kwita ku bwiza, nk’uko byumvikana mu byo Prof Ngabitsinze Jean Crhrisotome minisitiri muri iyo Minisiteri aherutse gusobanura kuri iyi ngingo.

Ati “Ibyo dukora nka Made in Rwanda bifite ikirango (Brand). Ikirango ntako gisa ariko kuba byaba biri munsi y’ibipimo byemewe birashoboka bitewe n’ubuziranenge ushaka, birashoboka ko dushobora kugira Made In Rwanda, wenda umuntu yagura umwenda ejo ukaba wacika wihuse ariko ntibivuze ko Made in Rwanda yavuyeho cyangwa yagize ikibazo gikomeye.”

Impuguke mu bukungu bwana Teddy Kaberuka we asanga kugira ngo ibikorerwa mu Rwanda birusheho kuzamura izina ari uko ubuziranenge mpuzamahanga bwakwitabwaho mu buryo akomeza asobanura.

Yagize ati “Kugira ngo ibikorerwa mu Rwanda birusheho kugira ubwiza, ni uko bikorwa hakurikijwe amabwiriza y’ubuziranenge mpuzamahanga. N’ubwo dufite ikigo cy’ubuziranenge ariko amabwiriza mpuzamahanga, niyo atuma ibihugu bihangana kuko biba byarayakurikije.”

Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda ariko yemera ko hakiri inenge ku bikorerwa mu Rwanda, ari nayo mpamvu iherutse gutangaza ko guverinoma yiyemeje kuvugurura politike igenga gahunda yo guteza imbere ibyakorewe mu Rwanda.

Prof Ngabitsinze ayobora iyo minisiteri.

Ati “Politiki turi kuyivugurura, kuyivugurura ntugire ngo ni ikindi ni uko mu ishyirwa mu bikorwa tuba twarabonye ko hari ibitagenda. Politiki kuyivugurura hari icyo bivuze, ni ukugira ngo tuyihuze n’aho tugeze.”

Kuri ubu u Rwanda ruri mu bihugu 7 byatangiye kugeragerezwamo isoko rusange ry’Afurika, ryitezweho kuzamura urwego rw’ubuhahirane hagati y’ibihugu by’uyu Mugane wa nyuma mu guhahirana, kuko imibare igaragaza ko ibihugu biwugize bihahirana ku mpuzandengo iri hagati ya 16-18%, ijanisha riri hasi cyane ugereranije n’ibindi bice by’Isi.

Tito DUSABIREMA