U Rwanda rwagaragarije amahanga imbaraga rushyira mu guteza Imbere ubworozi bw’Inkoko

Guverinoma y’u Rwanda yavuze ko ishyize imbaraga mu gukemura ibibazo biri mu bworozi bw’Inkoko, kugira ngo n’umusaruro w’ibizikomokaho nk’inyama n’amagi wiyongere ku buryo umuturage abasha kubyigondera.

Ni mugihe umubare w’Abanyarwanda barya ibikomoka ku nkoko uri hasi, bitewe n’uko bihenze bigakoma mu nkokora urugamba rwo kurwanya  imirire mibi n’igwingira.

Ibikomoka ku nkoko nk’amagi n’inyama ni bimwe mubiribwa bigira uruhare mu kurwanya imirire mibi n’igwingira.

Icyakora abaturage baravuga ko muri iki gihe, igiciro cyabyo kitoroshye kucyigondera.

Umwe ati “Birahenze usanga inkoko igura ibihumbi 7, amagi nayo ukumva ngo ni 150 ntabwo biba byoroshye.”

Undi ati “Birahenze kuko igi risigaye rigura 220,  rero inyama nazo zarahenze.”

Undi nawe ati “Igi rimwe riri kugura 250 ry’irinyarwanda,iry’iri pondezi rikagura 120.”

Aborozi nk’inkoko bagaragza ko hari imbogamizi bahura nazo, bituma n’ibizikomokaho bikosha kubwo kuba bicye ku Isoko.

Musabyimana Jean Baptiste ni umworo w’inkoko wabagize umwuga.

Ati “ Tuvuge nk’ubworozi bw’amagi buhera ku mushwi, umushwi ni nka moteri y’imodoka, warangiza ukawugaburira ukazaba inkoko nini, hakaba aho inkoko ziba inyubako, noneho hakaza icyo bita management (imicungire yazo) ibyo bintu byose ubihuza gute kugira ngo bitange umusaruro?”

Imibare iheruka ya 2020 yerekana ko u Rwanda rwageze ku rwego rwo kubona Toni ibihumbi 38.845 z’inyama z’inkoko ku mwaka, na Toni  ibihumbi 8.272 z’amagi.

Inzego zishinzwe ubuhinzi n’ubworozi zigaragza ko hari imbaraga igihugu gishyize mu bworozi bw’Inkoko, kugira umusaruro w’ibizikomokaho wiyongere kuburyo umuturage abasha kubyigondera, bityo abashe no guhangana n’imirie mibi.

 Ildephonse Musafiri ni umunyambanga wa Leta muri Minagri.

Ati “ Twagiye rero tugerageza guteza imbere ubworozi bw’inkoko, kuva muri 2018 kugeza uyu munsi wa none ari umusaruro w’amagi wariyongereye, wikubye inshuro nyinshi, umusaruro w’inyama nawo ubona ko wikubye nka 3 mu myaka itanu ishize. Icyo dushaka ni uko bizamuka ndetse n’amagi akagura macye abanyarwanda bakayabona ahendutse, bakayagura bakayarya ndetse n’inyama zigahenduka, kuko iyo biba byinshi abantu barushaho kugira imirire myiza.”

Kuri ubu mu Rwanda hateraniye Inama Nyafurika ihurije  hamwe abashakashatsi n’abafite ibigo biteye imbere mu bworozi bw’Inkoko, bareba uko  Afurika yagira ubworozi b’inkoko buteye imbere.

Daniel Hakizimana