Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard yakiriye Bwana Jonathan Nzayikorera, Umuyobozi Nshingwabikorwa wa Banki Nyafurika Itsura Amajyambere uhagarariye ibihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba kuri uyu wa Kane tariki 7 Ukwakira 2022.
Ibiganiro byabo byibanze ku kureba inzego Banki Nyafurika Itsura Amajyambere, yarushaho gutera inkunga mu Rwanda.
Jonathan Nzayikorera avuga ko iyi banki isanzwe ifatanya na Leta y’u Rwanda mu bikorwa bitandukanye by’itarambere birimo ibikorwa remezo.