Hagaragajwe amayeri  asigaye akoreshwa mu kurya ruswa

Urwego rw’Umuvunyi rwagaragaje ko abaryi ba ruswa mu Rwanda bagenda bahindura amayeri yo kuyirya, bityo ko n’inzego zishinzwe kuyirwanya zikwiye kongererwa ubushobozi, kugira ngo zibashe kuyatahura.

Byagarutsweho kuri uyu wa Mbere tariki ya  10 Ukwakira 2022, mu mahugurwa ari guhabwa abakozi bo mu nzego  zishinzwe kurwanya ruswa,  yateguwe n’Urwego rw’Umuvunyi kubufatanye n’Ubunyamabanga bwa CommonWealth.

Raporo zitandukanye zikorwa n’Umuryango Mpuzamahanga urwanya Ruswa n’Akarengane, [Transparency International] zikunze gushyira U Rwanda mu myanya y’imbere mu bihugu birangwamo ruswa nke.  

Nk’i’uyu mwaka rwaje ku myanya wa Gatanu muri Afurika  yo munsi y’ubutayu bwa sahara, mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba rwaje ku mwanya wa mbere mu gihe ku rwego rw’Isi ari urwa 52.

Ubunyamabanga bukuru w’umuryango CommonWealth bugaragaza ko kuba u Rwanda ruza imbere mukubamo ruswa nke, bituruka k’ubuyobozi bwiza butihanganira ruswa.

Dr. Roger Koranteng akuriye ishami ry’imitegekere y’inzego za Leta mu bunyamabanga bukuru bw’Umuryango wa CommonWealth uhuje ibihugu bikoresha urimi rw’icyongereza.

Niba uri umuyobozi urugero nk’uw’urwego rushinzwe kurwanya ruswa, uwo muyobozi ntashobora guhangana na ruswa wenyine, uzakenera ubufasha bw’abo uyobora, uruhare rwawe rero nk’umuyobozi ni uburyo uha imbaraga abo uyobora kugi rango babone ubushobozi bwo kurangiza inshingano zabo.”

Yakomeje agira ati “Ubwo rero iyo udafite ubumenyi buhagije mu miyoborere, abo uyobora ntibashobora kuzuza inshingano zabo. Reka mvuge ko u Rwanda rufite byinshi rutanga atari kubanyarwanda gusa, ahubwo kubanyafurika bose.”

Nubwo amahanga agaragaza kunyurwa n’intambwe u Rwanda rwateye mu kurwanya ruswa, Umuvunyi mukuru Nirere Madeleine, avuga ko nta kwirara kuko ngo abaryi ba ruswa ubu bagenda bahindura amayeri mu kuyirya, ahanini bifashisha ikoranabuhanga bityo ngo bikaba bisaba ko n’abakora mu nzego zishinzwe kuyirwanya bahora bongera ububumenyi.

Ati “ Niyo mpamvu y’iyi nama muby’ukuri kureba n’ubwo buryo ruswa iribwamo cyangwa amayeri akoreshwa mu kurya ruswa. Uyu munsi isigaye itizwa umurindi n’ikoranabuhanga kuko nka mbere wasangaga umuntu afata amafaranga agashyira umuntu, ariko uyu munsi ashobora kuyashyira kuri Mobile money ntihagire umuenya ko yayamuhaye.”

Yunzemo agira ati “Ugasanga umuntu kugira ngo abone isoko hari ikintu atanze, bituma Leta ihendwa, ugasanga umuntu aragiye niba agiye kugemurira hoteli manager(Manaja) abanje gufata icya 10 cye. Hari ibintu byatubabaje bariya bagemura imboga n’imbuto, ni abantu muby’ukuri utavuga ko bakomeye cyane, ugasanga niba agemuye ibintu ubishinzwe arabaNje avanyeho ibye.”

Kuri ubu  abakozi bo mu nzego  z’u Rwanda zishinzwe kurwanya ruswa, zirimo iz’umutekano, Ubutabera bari kongerwa ubumenyi mu bijyanye no guhangana n’ibyaha bya ruswa.

Ni Amahugurwa yateguwe n’Urwego rw’Umuvunyi kubufatanye n’Ubunyamabanga bukuru bwa CommonWealth.

Daniel Hakizimana