Abikorera bizeye ko abaturage bazagerwaho n’amashanyarazi ku kigero cya 100% muri 2024

Ihuriro y’Abikorera mu ngeri y’amashanyarazi baravuga ko hari icyizere cy’uko mu mwaka wa 2024 buri muturage mu Rwanda azaba afite amashanyarazi  ku ko barimo kugerageza gushyira imbaraga mu baturage batari ku midugudu.

Leta y’ u Rwanda igaragaza ko mu mwaka wa 2024 ko amashanyaraza azaba yamaze kugera ku baturage ku kigero cya 100% ni mu gihe kuri ubu iri ku kigero cya 70%.

Muri iri janisha harimo uruhare rw’abikorera aho bamaze kugeza amashanyarazi y’imirasire ku baturage bangana na 23%.

Hari abaturage twasanze bakoresha umuriro w’amashanyarazi uturuka ku mirasire y’izuba bemeza ko bayakoresha nk’andi masharazi asanzwe kuko imirimo myinshi ariko iciriritse ihakorerwa.

Umugore witwa Uwituje Claudine aragira ati “Twe ducana dukoresheje umurasira w’izuba wa Mysol uraducanira neza, hari abagosha kandi mu bihe byose haba imvura cg izuba ntabwo umuriro ubura.”

Kugeza ubu mu Rwanda harabarurwa ibigo bitanga ingufu z’amashanyarazi akomoka ku mirasire n’ahandi bigera ku 120.

Kimwe muri ibyo bigo kitwa Engie Energy Access gifite umushinga wa MySol watangiye gukorera ku isoko ry’u Rwanda kuva mu 2014.

Umuyobozi ushinzwe ubufatanye n’ubucuruzi n’ibigo binini muri iki kigo Bwana  Rwagaju Louis agaragaza ko bakomeje gukora ibishoboka byose kugirango igipimo cyo kugeza amashanyarazi ku baturage mu Rwanda hose kizagerweho.

Aragira ati “Turimo kugerageza gushyiramo ingufu cyane ku buryo 23% turiho ubu kaziyongera kuko abaturage barabishaka tubona ko imibare y’abatugana igenda irushaho kwiyongera twizera ko rero nk’abikorera uruhare rwacu mu mwaka 2024 ruzaba rufatika.”

Kugeza ubu mu hirya no hino mu gihugu haracyagaraga umubare w’abaturage batuye mu buryo butandukanye ndetse bakaba bafite amikoro make.

Uyu ni umukoro wahawe abikorera nk’abashobora kugeza amashanyarazi muri abo baturage.

Umukozi w’Urugaga rw’Abikorera ruhagarariye ba rwiyemezamirimo bakora mu bijyanye n’ingufu z’amashyanyarazi (EPD), Serge Wilson Muhizi, agaragaza ko Leta yemereye abaturage bakennye nkunganire izatuma nabo bagerwaho n’amashanyarazi mu ntego Leta y’ u Rwanda yihaye.

Aragira ati “Hari amafaranga Leta yatanze binyuze muri ku bufatanye na Banki y’isi agera kuri Miliyoni 50 z’amadorari hari uburro ayo mafaranga agera ku muturage uri mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe mu buryo ashobora kwishyurirwa 90% ku murasire noneho 10% akiyishyurira nabwo mu byiciro, n’abari mu cyiciro cya kabiri n’icya gatatu hari ayo leta ubishyurira nabo bakiyongereraho.”

Kugeza ubu Leta y’u Rwanda n’kimwe n’abafatanya bikorwa bakomeje gukora ibishoboka byose kugirango intego yo kugeza amashanyarazi mu baturage ku gipimo cya 100% kizagerweho mu mwaka wa 2024.

Ntambara Garleon