Ubushakashatsi bwagaragaje ko amashuri yigisha imyuga n’ubumenyi ngiro yugarijwe n’ibura ry’ibikoresho bihagije, kandi ko bituma abayarangijemo hari abagorwa no kubona imirimo kubera ko bafite ubumenyi bucagase.
Ni ubushakatsi bwakozwe n’ikigo IPAR gikora isesengura rya Politiki n’imari.
Ubushakatsi ku murimo n’uburezi mu Rwanda, bwakozwe n’iki kigo gisesengura gahunda za Leta bwamuritswe kuri uyu wa 13 Ukwakira 2022, bugaragaza ko abanyeshuri biga imyunga n’ubumenyi ngiro benshi muri bo basohoka badafite ubumenyi buhagije, kuko amashuri bizemo adafite ibikoresho bihagije.
Evariste Gahima ni umushakatsi wa IPAR
Ati “Ubushakashatsi bwacu byari ukuganiriza, ntabwo twakoresheje imibare ngo tumenye uko bimeze, ariko twakoresheje kuganira. Ibyuho cyane cyane biri mu gukoresha ikoranabuhanga, tuvuge nko muri TVET zigomba kugira ibikoresho bihagije kuko bavuga ko 70% abanyeshuri bakora hands on skills(babishyira mu ngiro) bakamenya kubikoresha muburyo bwuzuye. Ariko abanyeshuri batwibwiriye ko bo ibyo bakagombye gukora kuri 70% babikora kuri 30%.”
Uku gusohoka bafite ubumenyi bucagase ngo bibagiraho ingaruka ku isoko ry’umurimo, kuko benshi bagorwa no kubona akazi.
Gahima ati “Ibura ry’umurimo bijyanye n’uko iyo basoje amasomo yabo bakabona certificate(impamyabushobozi), reka tuvuge mu guteka cyangwa se mubudozi cyangwa se mububaji, iyo agiye mu ipiganwa ku isoko ry’umurimo asanga yo abandi bagenzi be. Abandi bagenzi be iyo bahuguwe amezi atatu baba bafie ubumenyi buhagije kurusha na babandi bavuye mu ishuri, ugasanga agize ikibazo cy’uko icyo umukoresha amushakaho atakimubonamo vuba, bikamusaba izindi mbaraga kugira ngo abanze amuhugure.”
Ubushakashatsi bwa IPAR kandi bugaragza ko usibye mu mashuri y’imyuga n’ubumenyi ngiro no mu mashuri yigisha andi masomo, menshi muriyo yugarijwe no kubura ibikoresho bihagije, ni ukuvuga ibitabo na za mudasobwa, no kuba hari abarimu usanga bagifite intege nke mu kwigisha mu rurimi rw’icyongereza.
Ibi rero ngo ni imbogamizi ikomeye mu kwigisha muri gahunda nshya y’integanyanyigisho ya CBC.
Eugenie Kayitesi Umuyobozi w’Ikigo IPAR, avuga ko gukemura ibibazo biri mu ireme ry’uburezi bisaba ubufatanye bw’inzego zose.
Ati “ Ntabwo ari Mineduc gusa ahubwo hari n’abandi, hari abaterankung, hari Leta kugira ngo Politiki zifatwa, zibe zisubiza ibi bibazo.”
Minisiteri y’Uburezi nayo yemera ko mu mashuri y’imyuga n’ubumenyi ngiro n’ayandi, hakiri ikibazo cy’ibura ry’ibikoresho bihagije ariko ikavuga ko igihugu gishyize imbaraga mu kubikemura.
Mucyo Sylivie ni umuyobozi wa Rwanda Polytechnic.
Ati “Niba mugenda mukurikira mumaze iminsi mwumva barimo gushaka abarimu, bamaze iminsi bari kubaka amashuri bayashyiramo ibikoresho. Ibyo ni ibintu bihoraho ntabwo ikintu gikemurwa mu munsi umwe, kandi ubushakashatsi bwatangiye 2018 kandi nyuma y’icyo gihe kugeza uyu munsi, ibintu byinshi byarakozwe.”
Ubushakatsi bwa IPAR k’umurimo n’uburezi, bwakorewe ku mashuri yisumbuye ya Leta n’ay’igenga, yo mu mu Ntara Enye n’umujyi wa Kigali.
Umwaka ushize Abasenateri bagaragaje ko umubare w’ibitabo na mudasobwa bikiri bike cyane, ku buryo bisaranganywa hagati y’abanyeshuri benshi, kandi ibi ari imbogamizi ku ireme ry’uburezi.
Daniel Hakizimana