Inteko rusange y’Abadepite yanze gutora ishingiro ry’umushinga w’itegeko ryerekeye kwemerere abangavu bagejeje imyaka 15 kuboneza urubyaro basaba ibiganiro bihuza inzego zose bireba.
Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda banze gutora uyu mushinga ubwo bari mu nteko rusange kuri uyu wa Mbere, aho abadepite 30 batoye umwanzuro wo kudashyigikira uyu mushinga w’itegeko bagasaba kuwunoza.
Uyu mushinga w’itegeko ryerekeye ubuzima bw’imyororokere, ugamije guha uburenganzira abangavu bagejeje ku myaka 15 guhabwa serivise zo kuboneza urubyaro, abadepite 18 gusa nibo bemeye uyu mushinga, barindwi barifata abandi 30 batora “OYA”
Depite Gamariel Mbonimana ukuriye itsinda ry’abadepite batanu batangije uyu mushinga w’itegeko, yasobanuye ko iri tegeko rigamije gukemura ibibazo birimo n’inda ziterwa abangavu, gusa benshi mu Badepite batanze ibitekerezo kuri uyu mushinga bavuze ko ukeneye kongera gutegurwa neza kubera ko abawuteguye bibanze gusa ku gukumira ingaruka z’ikibazo kurusha gukemura ikibazo ubwacyo.
Abadepite bamaze kwanga ishingiro ry’uyu mushinga w’itegeko, Depite Gamariel Mbonimana yavuze ko bagiye kuwigaho neza bakazawugarura imbere y’inteko rusange urimo birenze ku birimo.
Inteko rusange y’Abadepite ikaba yanafashe umwanzuro w’uko habaho ibiganiro ku mpande zombi zirebwa n’iri tegeko, mu rwego rwo kurushaho kurinononsora byimbitse.
Itegeko ryerekeye ubuzima bw’imyororokere mu Rwanda, ubusanzwe ntiryemerera abana bari munsi y’imyaka 18 kuboneza urubyaro kuko ubikeneye asabwa kujyana umubyeyi we amuherekeje.
Umuryango Nyarwanda wita ku Buzima HDI (Health Development Initiative) mu bihe bitandukanye wagiye ugaragaza ko iri tegeko rikumira abangavu, nyamara abangavu batwara inda zitateguwe bakomeje kwiyongere ari nako bituma batakaza uburenganzira bwabo burimo no gucikiriza amashuri.
Ni mu gihe kandi bamwe mu banyarwanda bagiye bagaragaza ko abangavu bemerewe kuboneza urubyaro byafasha mu guhangana n’ikibazo cy’abangavu batwara inda zitateguwe, gusa abandi nabo bagaragaza impungenge ko kubemerera kuboneza urubyaro byaba intandaro yo gukurura ubusambanyi mu rubyiruko.
Imibare ya Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF) igaragaza ko mu 2021 abangavu ibihumbi 23 batarageza ku myaka 18 aribo batewe inda , ni mu gihe kuva mu 2016 kugera 2021 abangavu 98, 342 bari baratewe inda zitateganyijwe.
Ariko se ubundi ni iki kiri muri uyu mushinga w’itegeko watowe n’abadepite 18 muri 55 bari mu nteko rusange?
Uyu mushinga wakozwe kugira ngo hashakwe igisubizo ku bibazo bibangamiye sosiyete ahanini bishingiye ku nda ziterwa abangavu.
Mu nyandiko zishingirwaho muri raporo zitandukanye n’igenamigambi rikorwa haba mu Rwanda no ku rwego mpuzamahanga ku burumbuke bw’umugore, zihera ku myaka 15 na 49.
Ubushakashatsi bwagaragaje ko mu bangavu baterwa inda zitateganyijwe, abafite imyaka iri hagati ya 15 na 18 ari 92%.
Ni impamvu yahereweho hakorwa uyu mushinga kugira ngo abana bari muri iki cyiciro babashe kubona serivisi zo kuboneza urubyaro.
Mu 2017, abangavu batewe inda bari 17.331, umubare wazamutse cyane mu myaka yakurikiyeho bagera ku 23.622 mu 2019 mu gihe mu 2020 wageze ku bihumbi 18, bigeze mu 2021 baba ibihumbi 23.
Depite Frank Habineza ni umwe mu bashyigikiye uyu mushinga, yavuze ko n’ahandi hatari mu Rwanda, abana bafite imyaka 15 bahabwa serivisi zo kuboneza urubyaro, ko ariyo mpamvu yawushyigikiye.
Ati “Urugero nko mu bihugu nka Moldova, basigaye bemerera abana kubona izo serivisi guhera ku myaka 10. Bavuga ko n’ubundi abana baba bamaze gukura, batangiye kujya mu mihango, bakavuga bati ni byiza ko abo bana babona izo serivisi, bakabigisha ku buryo batishora muri izo ngeso batabizi.”
Mu ngingo ya gatatu y’uyu mushinga w’iri tegeko, uvuga ko umuntu wese ufite imyaka 15 y’ubukure afite uburenganzira bwo kwifatira icyemezo kuri serivisi z’ubuzima bw’imyororokere y’abantu.
Ikomeza ivuga ko umuntu udashobora kwifatira icyemezo, ahabwa serivisi zijyanye n’ubuzima bw’imyororokere byemejwe n’umubyeyi we umufiteho ububasha bwa kibyeyi cyangwa umurera.
Icyakora hagamijwe gukumira ingaruka ku buzima bw’imyororokere bw’ubuzima bw’umuntu udashobora kwifatira icyemezo, iyo ababyeyi be, umufiteho ububasha bwa kibyeyi cyangwa umurera batabonetse kugira ngo babyemeze, utanga serivisi z’ubuzima bw’imyororokere y’abantu afite uburenganzira bwo guhitamo serivisi ahabwa.
Kororoka hakoreshejwe ikoranabuhanga byemewe
Muri uyu mushinga w’Itegeko, uteganya ko abantu bashobora kwemererwa kororoka hakoreshejwe ikoranabuhanga.
Ugena ko umugabo n’umugore bafite ikibazo cyo kutabyara mu buryo busanzwe, bashobora kwifashisha uburyo bw’ikoranabuhanga mu kororoka hagati yabo cyangwa hagati yabo bombi bafashijwe n’undi muntu bagiranye amasezerano yanditse.
Ibi birakuraho impaka ziherutse kuba ubwo habaga icyuho mu mategeko y’u Rwanda kuri iyi ngingo.
Mu 2020, umugabo w’imyaka 40 n’umugore we wa 33 bagannye Urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro, basaba icyemezo cyerekana uzaba umubyeyi w’umwana nyuma y’uko babisabwe n’ibitaro bya Gisirikare bya Kanombe, bagannye babisaba guhuriza intanga zabo mu wundi mugore, ariko umwana akazaba uwabo.
Ni igitekerezo bagize nyuma yo kumara imyaka 10 bashakanye ariko barabuze urubyaro, bumvikana n’undi muryango w’umugabo n’umugore, ngo umugore w’uwo muryango abatwitire.
Urukiko rwaje kwemeza impungenge z’umuganga wo ku Bitaro bya Kanombe zari zifite ishingiro, kuko ubundi umwana uvutse ahita yandikwa kuri nyina umwibarutse.
Nyuma y’impaka ndende, Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwaje kwemeza ishingiro ry’amasezerano imiryango ibiri yumvikanyeho, ko umwe uzatwitira undi mu rwego rwo gukemura ikibazo cyo kutabyara cyabaye kuri umwe muri iyo miryango.
Rwategetse ko amasezerano yabaye hagati y’imiryango yombi yo kwemera gutwita igi rizavamo umwana, “yubahirizwa uko yakabaye”, ku buryo umwana navuka azahita yandikwa ku batanze intanga, aho kuba uwamugiriye ku bise.
Mu rwego rwo kwita ku burenganzira bw’umwana, urukiko rwategetse ko umwana uzavuka “azabana” n’umuryango yavukiyemo “mu gihe cy’amezi atandatu akimara kuvuka,” mbere yo gushyikirizwa umuryango we mu buryo bwemewe.
Ni urubanza rushobora gukingurira amarembo n’umuntu wese uzakenera gutwitira cyangwa gutwitirwa n’undi muryango, kuko amayira yaharuwe mu buryo bw’amategeko.
Perezida Paul Kagame yabajijwe kuri uyu mushinga avuga ko abanyarwanda bakwiye kuwuganiraho
Mu kiganiro n’abanyamakuru muri Village Urugwiro muri 2019, abanyamakuru babajije perezida Kagame icyo avuga ku kuba abana b’abakobwa bari munsi y’imyaka 18 bahabwa uburyo bubafasha kuboneza urubyaro.Ni ikibazo umukuru w’igihugu yagaragaje ko igisubizo cyashingira kuko abanyarwanda babihisemo, ariko abona ko kwemera abana guhabwa ubu buryo byaba ari ukubakangurira kwishora mu mibonano mpuzabitsina, avuga ko abanyarwanda aribo bazabigena […]
Ko abana b’abakobwa bakomeje gusambana bakabyara inda z’imburagihe, umuti uzaba uwuhe?
Mu kiganiro #IKAZEMUNYARWANDA cya Radio Flash cyatambutse kuwa kabili 18 Ugushyingo 2022, abanyamakuru baganiriye kuri iyi ngingo, abaturage batanbze ibitekerezo, yaba mu butumwa no guhamagara, nibura 80% banenze icyemezo cy’abadepite cyo kudatora uyu mushinga w’itegeko, kuko babona ko bizakomeza kugorana igihe ubu buryo budahawe abana b’abakobwa bwo kwirinda gusama.
Hari abagaragaza impungenge zishingiye ku kuba umwana wahawe uburyo bumurinda gusama, aatazahabwa ubumurinda kwandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina zirimo na SIDA, u Rwanda rugaragaza ko ruhagaze neza mu kurinda ko hakwiyongera ubwandu bushya.
Abandi bavuga ko igihe aba bana bazahabwa ubu buryo byashyira iherezo ku gukurikirana abantu bakuze basambanya abana,ahanini hagendeweko utatewe inda ashobora kutarega, no kumenya ko basambanwa byagaragazwaga n’imibare izamuka cyane y’inda.
Alphonse Twahirwa