Kuri uyu wa Mbere tariki 17 Ukwakira 2022, nibwo mu bitaro byitiriwe umwami Faisal mu mujyi wa Kigali hakorewe umwitozo ngiro wo kwerekana uko umuturage wagaragaraho ibimenyetso bya Ebola yakwakirwa kugeza avuwe.
Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko yafashe umwanzuro wo gukora umwitozo ngiro w’uko bavura umuturage wagaragaweho icyorezo cya Ebola, mu rwego rwo kwereka abaturage ko u Rwanda rwiteguye bihagije mu kuvura iki cyorezo cyamaze kugeza muri Uganda.
Mu bitaro byitiriwe umwami Faisal hakorewe umwitozo ngiro, w’uburyo abaganga bashobora kwitwara mu gihe habonetse umuntu ufite ibimenyetso by’icyorezo cya Ebola.
Dr. Immaculate Kambutse, inzorebere mu buvuzi bw’imbere mu bitaro byitiriwe umwami Faisal, aragaraza uko uwagaragawe n’ibimenyetso bya Ebola yakwitabwaho kugeza avuwe.
Dore uko abyerekana “Twakiriye umurwayi wacu kuri serivisi z’aho bakirira indembe, yaje utubwira ibimenyetso afite. Abaganga bamwakiriye bagerageza kumenya niba hari aho ahuriye naho Ebola yagaragaye cyangwa umuntu bahuye, ubwo muri uyu mwitozo twaje kumenya ko afite indwara ya Ebola, ubwo twahise tumutwara ahagenwe gushyirwa abarwayi ba Ebola.”
Hirya no hino mu ku mipaka ihuza u Rwanda na Uganda no ku kibuga cy’indege, ibikorwa byo gupima abaturage baturutse muri iki kihugu birakomeje, kugira ngo abacyekwaho ibimenyetso by’icyorezo cya Ebola, bakurikiranwe mu gihe cy’iminsi 21.
Dr. Nkenshimana Menelas ushizwe ubuvuzi muri gahunda yo gukumira icyorezo cya Ebola, avuga ko u Rwanda rwiteguye mu bikoresho no mu bumenyi mu kuvura umurwayi wa Ebola.
Aragira ati “Ntabwo witegura ureba ku mupaka gusa n’imbere mu gihugu kuko umuntu ashobora guca ku ruhande akisanga mu gihugu mo imbere, nko bitaro no ku bigonderabuzima runaka bivuze ko n’abaganga bagomba guhora bari maso kuri buri wese ubagana. Ku bijyanye n’ibigomba gukorwa,hateguwe ibikoresho runaka bishobora gukoreshwa mu gihe haba habonetse umubare w’abarwayi .”
Kugeza ubu mu Rwanda nta murwayi wa Ebola urahagaragara.
Ni mu gihe mu gihugu cya Uganda gihana imbibi n’ u Rwanda, icyorezo cya Ebola kimaze kugera mu turere dutanu turimo Mubende, Kassanda, Keherwa, Kagadi na Bunyangabu.
Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda ikomeza kuburira abaturage gukurikiza amabwiriza bahabwa n’inzego z’ubuzima, mu rwego rwo kurushaho kwirinda.
Ntambara Garleon