Musanze: Abaturage barashinja abayobozi gukora imihanda ari uko abayobozi bakuru bahaje

Bamwe mu batuye mu Kagari ka Bukinanyana mu Murenge wa Cyuve, akarere ka Musanze baravuga ko barambiwe kubona umuhanda ujya ku kigonderabuzima cya Karwasa, ukorwa ari uko haranyura umuyobozi wo ku rwego rw’igihugu.

Umuhanda w’igitaka ugera ku kigonderabuzima cya Karwasa ndetse ukanagera ku bigega by’ifumbire bya Yara, biri mu Kagari ka Bukinanyana, ni umwe mu ngero zitangwa n’abahatuye bavuga ko utsindagirwa ugashyirwamo Laterite, ibinogo birimo bigasibwa, igihe hari umuyobozi wo ku rwego rw’igihugu uri buwunyuremo.

Ati “Tubifata nk’uburangare bw’abayobozi,bakagombye kubikora mbere tukagira umuhanda mwiza. Nk’ubu hano haruguru mu cyuve hari umuhanda wangiritse nta n’imodoka zihanyura, abanyamaguru nabo banyura mu mirima y’abaturage kuko babuze aho kunyura.Iyo bawukoze umuyobozi yaje, tubona ko abayobozi bo hasi barangaranye abaturage.”

Undi ati “Nonese ubwo imvura iguye bamaze kumenamo iryo taka? Ariko bahakoze mbere y’igihe hakwitsindagira hagakomera, ukabona umuhanda ni mwiza abagenzi bakagenda nta kibazo.”

Aba baturage bavuga ko igihe uyu muhanda uheruka gukorwa ari igihe Minisitiri w’Umutekano imbere mu Gihugu, Alfred Gasana, agiye mu gikorwa cyo gutangiza ukwezi k’ubumwe n’ubudaheranwa muri aka Karere.

Aba bifuza ko ikorwa ry’uyu muhanda kimwe n’iyindi yo hirya no hino muri aka Karere yajya ikorwa hakiri kare, hadategerejwe ko inyurwamo n’abayobozi.

Umwe ati “Twifuza ko badukorera imihanda ikaba myiza. Bakagombye kubisaba niba bafite abo babisaba mu nzego zo hejuru, noneho bakayikora. Naho kumva ngo umuyobozi araza ukabona kuwukora uwo munsi, urumva ko ari ikibazo.”

Ibivugwa n’aba baturage siko bimeze mu mboni z’akarere ka musanze.

Ramuri Janvier, uyobora aka Karere, yahamirije itangazamakuru rya Flash ko uyu muhanda udakorwa ari uko uri bunyurwemo n’abayobozi ahubwo Ikigo Nderabuzima gihari gituma uyu muhanda uhora witabwaho.

Ati “Ntabwo ari byo. Byumvikane neza nino kuri Centre de  Santé (Ikigo Nderabuzima) byibuze gukemura ikibazo kiva kuri Kaburimo ugera kuri Centre de  Santé, tunabikemura kugira ngo byibuze Imbagukira gutabara  itware n’umurwayi imugeze kuri Centre de  Santé atavanye ibibazo muri urwo rugendo.Nicyo twitaho cyane.”

Yakomeje agira ati “Yego ejo bundi byari bahuriranye nuko twari twahakoreye uriya munsi ariko icyo duhita tureba cyane ni ukugira ngo byibuze agace kagera kuri Centre de  Santé kabe kagendwa byibuze mu buryo butabangamira abarwayi. Nicyo dushyira imbere ntabwo ari kuvuga ngo tubikora kubera umuyobozi.”

Ikorwa ry’imihanda imwe n’mwe ari uko abayobozi bo ku rwego rw’igihugu bari buyinyuremo muri aka Karere ka Musanze si ubwa mbere kigaragajwe n’abaturage kuko n’ahazwi nko muri Santere yo ku Ngagi werekeza mu Kinigi naho higeze gushyirwamo kaburimbo igice kimwe ubwo hitegurwa kwita izina abana b’ingagi.

UMUHOZA HONORE