Abadepite ntibanyuzwe nijanisha ry’abaturage bagerwaho n’amazi Minisiteri y’ibikorwa remezo yabajyejeho aho bagaragaje ko isanga iryo janisha ribarirwa mu bikorwa byubakwa bitanga amazi ,nyamara harigihe byubakwa amazi abaturage bakayabona bitahwa bakayaheruka ubwo.
Muri Gahunda ya guverinoma y’imyaka 7 harimo ko mu mwaka wa 2024 abaturage Bose bazaba baragejejweho Amazi meza.
Gusa abagize Inteko ishingamategeko umutwe w’abadepite babona ibi bitazagerwaho kubera ko ijanisha rikiri hasi cyane .
Abadepite kandi bagaragaza ko niryo janisha rigaragazwa arahagejejwe Amazi atariryabaturage babona Amazi kuko harabayabona iminsi mike agahagarara.
Umwe yagize ati’’Nyakubahwa visi perezida iyo urebye iri janisha ry’amazi amaze kugera mu tugali tumwe na tumwe ukurikiranye neza ushobora gusanga mu by’ukuri aha ni ibikorwa by’amazi Atari abagezweho n’ibikorwaremezo by’amazi ariko ababona amazi bageze ku rihe janisha cyane cyane muri utu turere twagaragayemo ibibazo,usanga akenshi iyo imiyoboro yakozwe igatahwa birangira abenshi batagezweho n’amazi.’’
Mugenzi we yunzemo ati’’Ubundi kugira ngo bakurure amazi bagomba kubanza gukora inyigo,inyigo ntizagiye zikorwa babidusobanurire niba baragiye gupfa gukurura amazi bakayavana ahantu mu minsi mike akabura.’’
Ikibazo cy’uko hari umubare munini wabaturage batabona Amazi meza nyamara hari ingengo y’imari ishyirwamo ahubwo hakabura gikurikirana abadepite basanga ariho hari ikibazo iyi Minisiteri ititaho bigatuma gifata indi ntera.
Minisitiri Dr Nsabimana yavuze ko hari uturere twinshi usangamo imiyoboro itagira amazi, ariko ko ibijyanye n’imibare bizagaragazwa neza n’ibizava mu ibarura rusange ry’abaturage n’imiturire riherutse gukorwa.
Gusa yavuze ko hari imibare igiye kuboneka izagaragaza uko ikibazo gihagaze .
Yagize ati’’ Hari uturere twinshi usanga harimo amatiyo bashyizemo mugihe runaka, ariko ugasanga amazi ajya muri ayo matiyo ntayo, hari imibare ishobora kuba yarakoreshejwe cyane aho usanga hari uturere dufite za mirongo inani ariko ugasanga kugira ngo umuturage agerweho n’amazi muri ya matiyo aca aho ugasanga amazi ari ku kigero cya 40% cyangwa 30% cg 35%.Ndizera ko ibarura rusange igiye kuza rigiy kudukuriraho uru rujijo,kuko urebye nka Burera usanga ibikorwaremezo biri ku kigero cya 65.4%,ariko wajya kureba amazi arimo ugasanga ayo matiyo acamo amazi ari ku kigero cya 43%.
Mu zindi ngamba Ministeri y’ibikorwaremezo ifite zizakemura ibura ry’amazi mu gihugu harimo ko hagiye kubakwa inganda nto ninini zizajya zitanga amazi hatagendewe Ku masoko
Kugeza ubu Gahunda yo kugeza amazi meza mu baturage igeze kuri 85%,akarere kakiri inyuma ni Burera aho gafite ijanisha rya 43%,kagakurikirwa na Nyamasheke aho gafite ijanisha rya 44%.
Yvette Umutesi