Urwego rw’Umuvunyi ruvuga ko rugiye guhagurukira ruswa ivugwa mubikorera, aho ibijyanye no gutanga akazi n’amasoko, bizajya bikorerwa mu ikoranabuhanga, nk’uko bimeze mu nzego za Leta.
Urwego rw’umuvunyi rugaragza ko hari imbaraga nyinshi zashyizwe mu kurwanya ruswa mu nzego za Leta, ariko ubu igihe kigeze na ruswa ivugwa mubikorera igahagurukirwa nk’uko Umuvunyi Mukuru Nirere Madeleine abisobanura.
Ati “Muri Leta buriya twashyizemo ingufu nyinshi cyane, iyo urebye nko muri sisiteme z’inkiko, uburyo bwo gutanga ikirego utazanye dosiye, uburyo bwo gushaka abakozi ugashyira dosiye muri sisiteme, urumva rero hari imbaraga nyinshi. Turashaka rero ko ibyo bijya muri secteur prive(abikorera) kuko nabo bagomba kumva ko kurwanya ruswa ntabwo ari muri Leta gusa. Ni ukuvuga ngo niba Poltiki y’igihugu cyacu ari iyo kutihanganira ruswa, nabo ntibagomba kuyihanganira, bagomba kugendera muri uwo murongo. Ikindi nanone no guhana, guhana bigomba kujyna nabyo, umuntu ufite uruganda ntiyumve ko ari nk’Imana.”
Ku ruhande rw’abaturage, bamwe muri bo basanga kurwanya ruswa iri mubikorera ku mpamvu basonanura.
Umwe ati “Njye mbona kurandura ruswa mu nzego z’abikorera bigoye, impamvu umuntu wikorera afite uburengenzira bwo guha akazi uwo ashaka, kuko aba afite ubwo bubasha.”
Undi ati “Biragoye cyeretse wenda bashyize sisiteme, bakavuga ngo umuntu wese ufite ikigo, kugira ngo atange akazi bisaba ubundi buryo wenda bagaca imbere y’ikizamini nk’uko bigenda muri Leta.”
Undi nawe ati “Muby’ukuri nk’abikorera bashingira ko nk’umwana w’umukobwa iyo aturuka mu muryango runaka udafite ubushobozi, bamwumvishaka ko kugira ngo azagere ku rwego runaka agomba gutanga ruswa.”
Gasana Alexis umushoramari muri serivise zo kwakira abantu akaba na Perezida w’Urugaga rw’Abikorera mu Murenge wa Remera, hari inama ajya mu kurwanya ruswa ivugwa mubikorera.
Ati “ Inama najya ni uko inzego z’ubuyobozi zaguma kwigisha, kugira ngo abantu bigirire icyizere. Iyo wifitiye icyizere ntushobora gutanga ruswa.”
Urwego rw’Umuvunyi rugaragaza ko rugiye kwinjira mubufatanye n’Urugaraga rw’Abikorera n’izindi nzego bireba, mu guhangana na ruswa ivugwa mu nzego z’abikorera.
Umuvunyi mukuru Nirere Madeleine niwe ukomeza.
Ati “Buriya ruriya rwego rw’abikorera rufite inshingano yo guhugura abanyamuryango no kureba imikorere yabo. Hariya rero tuzafatanya ariko n’izindi nzego tugiye gufatanya harimo na Transparency.”
Mu minsi ishize ubushakahstsi bw’Umuryango Urwanya Ruswa n’Akarengane, Transparency International Rwanda (TIR),bwagaragaje ko mubikorera higanje ruswa ishingiye ku gitsina, aho aho iri ku kigero cya 57,20%.
Daniel Hakizimana