Igipolisi cya Ugana kivuga ko abantu 11 bishwe n’inkongi y’umuriro yibasiye ikigo cy’amashuri cya Salama School mu karere ka Mukono.
Uyu muriro wibasiye ku nzu y’uburyamo rusange ku ishuri kw’ishure ry’abana bafite ubumuga bwo kutabona.
Inzego z’ubuzima zatangaje ko uyu muriro wakomerekeje abantu 6, bakaba bahise bajyanwa Herona Hospital mu mujyi wa Kisoga .
Daily Monitor yanditse ko aba bahise boherezwa ku bitaro bya Mulago National Referral Hospital aho bari kwitabwaho n’abaganga.
Poolisi ya Uganda yatangaje ko icyateye iyi nkongi kitaramenyekana ndetse ko n’iperereza ryatangiye.