Abikorera ntibanyurwa n’umusaruro w’abarangiza muri TVET

Abikorera bo mu Rwanda, barasaba Leta gushyiraho uburyo buhamye bwo guhugura   abanyeshuri barangiza mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro, kuko ngo iyo bageze mu kazi badatanga umusaruro wifuzwa. 

Abakurikiranira hafi uburezi bw’u Rwanda, bagaragaza ko igihugu cyahisemo neza gushyira imbaraga mu masomo y’imyuga n’ubumenyingiro.

 Nubwo bimeze gutya ariko bamwe mu bikorera ngo ntibanyurwa n’umusaruro utangwa n’abarangije muri ayo mashuri, kuko ngo baba badafite ubumenyi buhagije.

Aba  basaba ko Leta yashyiraho uburyo abarangiza mu mashuri y’imyuga, bajya bahugurwa.

 Gasana Alex ni umushoramari muri servise zo kwakira abantu, akaba na Perezida w’Urugaga rw’Abikorere mu Murenge wa Remera.

Ati “Badufashe baduhugurire abakozi niho hasigaye ikibazo. Rwiyemezamirimo aba abyumva neza, abakozi ahamagaye rimwe na rimwe usanga bagifitemo akantu k’uburangare n’ubunebwe. Hari nk’abantu bakigaragaraho ikintu cyo gukorera ijisho ,agakora cyane iyo abona umuyobozi  ahari cyangwa se nyiri ‘business’.”

Bamwe mubanyeshuri biga imyuga, bagaragaza ko kuba barangiza nta bumenyi buhagije bafite, ahanini biterwa no kubura imenyereza mwugwa rihagije. 

Umwe ati “Ikibazo kiri aho tujya gukorera imenyereza mwuga, hari amahoteli amwe n’amwe ataduha ubumenyi bujyanye n’ibyo twize.”

Undi ati “Bagomba kongera ikintu kijyana na pratique(gushyira mu ngiro). Nkatwe twiga ubukerarugendo bakongera ibikorwa by’ubukererugendo kandi bakatwohereza kubisura, kuko ntabwo wayobora mukerarugendo ngo umujyane ahantu nawe utaragera.”

Aime ntakirutimana umurezi mu ishuri ry’imyuga rya St Fransisco Good Sherpherd, asanga amashuri yose yigisha imyuga yaba aya Leta cyangwa ayigenga akwiye gufashwa na Leta kugira ngo atange ireme ry’uburezi rikenewe.

Ati “ Ikintu rero cyakorwa mubyo Leta yapanga, ni ugushyira imbaraga mu bigo bya Leta n’iby’abikorera.”

Minisiteri y’Uburezi nayo ntihakana ko abiga imyuga hari abasohoka badafite ubumenyi buhagije, ariko ko impamvu yabyo ikwiye gushakirwa mu myigishirize.

  DrSylvie Mucyo, Umuyobozi Mukuru w’Ishuri Rikuru ry’u Rwanda ry’Imyuga n’Ubumenyingiro RP (Rwanda Polytechnic), avuga ko abarimu bo mu mashuri y’imyuga bakwiye kuba ubwabo bafite ubumenyi buhagije.

Ati “Nahoze mbivuga ikibazo si ibikoresho gusa, ahubwo se ibyo bihari umwarimu abikoresha gute kugira ngo bitime wa mwana amanya kubikoresha? Ngira ngo dukwiye gushyira imbaraga no muburyo twigisha ururimi rw’icyongereza.”

U Rwanda rwihaye intego y’uko bitarenze umwaka 2024, 60% by’abasoza amasomo mu yisumbuye bazajya baba barize imyuga.

Daniel Hakizimana