U Rwanda rugaragaza ko Abahinzi bakiri bato bongerewe imbaraga batanga umusaruro wifuzwa

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi MINAGRI, isanga urubyiruko ruri mu ngeri y’ubuhinzi, rukeneye guhabwa ibikoresho birimo ubutaka, amafaranga n’ubumenyi kugira ngo rutange umusaruro wifuzwa muri uru rwego.

Ibi n’umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi Jean Claude  Musabyimana, kuri uyu wa Kane tariki 27 Ukwakira 2022, ubwo yafunguraga ku mugaragaro Inama Mpuzamahanga y’Abahinzi bakiri bato baturutse hirya no hino ku Isi, iri kubera i Kigali yigira hamwe uko ubuhinzi bwatezwa imbere by’umwihariko mu rubyiruko binyuze mu guhanga udushya.

Imibare igaragaza ko ku mugabane wa Afurika urwego rw’ubuhinzi rwihariye 32% by’umusaruro mbumbe w’ibihugu, mu gihe imirimo ishingiye kuri uru rwego ingana na 60%.

Nubwo bimeze bityo, leta z’ibihugu zigaragaza ko benshi mu rubyiruko badakunda gukora imirimo ijyanye n’ubuhinzi, ahanini bitewe nuko nta bintu biri muri uru rwego byatuma bashishikarira kubukora.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi Jean Claude Musabyimana, yavuze ko abakora mu rwego rw’ubuhinzi bakeneye guhanga udushya, twatuma urubyiruko rwitabira kugana uru rwego.

Yongeyeho ko urubyiruko rukora ubuhinzi, rukeneye guhabwa inshingano n’ibikoresho byarufasha  gutanga umusaruro wifuzwa.

Ati “Kugira ngo ubuhinzi bwa Afurika butere imbere, urubyiruko rukeneye guhabwa inshingano mu nzego z’ubuhinzi. Uru rwego rugenda rwaguka kandi urubyiruko rwinshi rwakunguka ruramutse rwinjiyemo.Urubyiruko ruri mu buhinzi rugomba kuba rufite ibikoresho bikenerwa mu gutanga umusaruro birimo ubutaka, ubushobozi mu by’amafaranga ndetse  runakeneye ubumenyi  kugira ngo buzuze inshingano zabo.

Ihindagurika ry’ibihe, intambara, izamuka ry’umubare w’abatuye Isi, nabyo biri mu mpamvu nyamkuru zituma ikibazo cy’ibura ry’ibiribwa kirushaho gukomera muri Afurika no ku Isi muri rusange.

Ibi bikaniyongeraho icyorezo cya Covid-19, cyaguhabanyije ubuzima bw’abatuye Isi.

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, igaragaza ko ikibazo cy’ibura ry’ibiribwa kiri guhungabanya ubukungu bw’ibihugu ndetse no guhaza ababituye.

Leta y’u Rwanda ivuga ko urwego rw’ubuhinzi rwihariye 26% by’umusaruro mbumbe w’igihugu, mu gihe abarukoramo bagera kuri 66%, ibyoherezwa mu mahanga bikaba bingana na 31%, ibi bikaba bisobanuye ko ubuhinzi butagomba  gufatwa nk’amahitamo ahubwo ari ngombwa kubukora.

 Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi Jean Claude Musabyimana, yagaragaje ko Guverinoma y’u Rwanda ishyira imbaraga mu korohereza urubyiruko rushaka kwinjira mu buhinzi, hagamijwe kugabanya ubushomeri hongerwa umubare w’abihangira imirimo mu bakiri bato.

Ati “Guverinoma y’u Rwanda ifatanya n’abafatanyabikorwa gushyiraho gahunda zo kongerera ubumenyi urubyiruko ruri mu buhinzi, ku buryo rwashakira hamwe ibisubizo by’ibibazo by’ihindagurika ry’ikirere, kwagura ibyo bakora, kwihangira imirimo, gukoresha ibikoresho bitangiza ikirere kandi bikagira uruhare mu bukungu bw’igihugu.”

Perezida w’Ihuriro ry’Abahinzi n’Aborozi muri Afurika (PAFO), Kolyang Palebele, yashimangiye ko iyi nama ari amahirwe ku rubyiruko rukora ubuhinzi bungurana ibitekerezo ku ngingo zitandukanye. Ibi bikaba byitezweho gutanga ibisubizo ku bibazo bihungabanya ubuhinzi kandi bakaba umusemburo wo guhindura imikorere yo guhangana n’ihindagurika ry’ikirere.

Palebele yasabye ko abahinzi bakiri bato kurushaho kunoza imikoranire n’inzego zishinzwe ibiribwa, kandi hakongerwa imbaraga mu guhanahana amakuru hagati y’imiryango y’Abahinzi bakiri bato hirya no hino ku Isi.

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ivuga ko hakenewe uruhare rw’abafatanyabikorwa mu kwihaza mu biribwa, ku buryo bizafasha igihugu kugera muri 2030 ikibazo cy’inzara cyarakemutse.