Perezida w’u Rwanda Paul Kagame avuga ko yagiranye ikiganiro “cyiza” (kuri telefone) n’umunyamabanga mukuru wa ONU António Guterres ku kibazo cyo mu burasirazuba bwa DR Congo, ahakomeje imirwano hagati y’ingabo za leta n’umutwe w’inyeshyamba wa M23.
Mu butumwa yatangaje kuri Twitter mu rukerera rwo kuri uyu wa mbere, Kagame yavuze ko “uburyo n’ubushobozi bwo guhosha …no gucyemura ibibazo ngo hagerwe ku musozo unyuze mu mahoro ari ahacu ho kubakira ku muhate w’i Nairobi, Luanda n’undi muhate w’amahanga!”
Ati: “Ni ahacu kwiyemeza kuwushyira mu bikorwa!!!”
Umutwe wa M23 uvuga ko ushaka kugirana ibiganiro na leta ya Congo kandi ukayisaba gushyira mu bikorwa amasezerano uvuga ko bagiranye mbere.
Leta ya Congo ivuga ko nta biganiro yagirana n'”umutwe w’iterabwoba”, igashinja u Rwanda “ubushotoranyi rwihishe muri M23”. U Rwanda na M23 bihakana gukorana.
Ku wa gatandatu, M23 yafashe umujyi wa Kiwanja, uri ku ntera ya kilometero 70 uvuye mu murwa mukuru Goma w’intara ya Kivu ya ruguru.
Umukuru w’umuryango w’Ubumwe bw’Afurika (AU/UA) akaba na Perezida wa Sénégal, Macky Sall, n’umukuru wa komisiyo ya AU Moussa Faki Mahamat bavuze ko “bahangayikishijwe cyane n’umutekano ukomeje kuba mucye mu ntara zo mu burasirazuba bwa DRC”.
Mu butumwa bwabo kuri Twitter, basabye impande zose “guhagarika imirwano aka kanya, kubahiriza amategeko mpuzamahanga n’umutekano w’abasivile n’ituze ku mipaka y’ibihugu byose byo mu karere”.
Hagati aho, leta y’u Rwanda yasohoye itangazo ivuga ko ibabajwe n’icyemezo cya leta ya DR Congo cyo kwirukana Ambasaderi wayo muri icyo gihugu Vincent Karega.
Inama nkuru y’umutekano ya DR Congo yateranye ku wa gatandatu iyobowe na Perezida Félix Tshisekedi yasabye guverinoma guha Ambasaderi Karega amasaha 48 ngo abe yamaze kuva ku butaka bw’icyo gihugu.
Iyo nama yatanze impamvu zirimo ko “u Rwanda rukomeje gushotora RDC no gufasha umutwe w’iterabwoba wa M23 rukoresha muri ibi”.
Leta y’u Rwanda ivuga ko abashinzwe umutekano ku mupaka bakomeje kuba maso, mu gihe ikurikirana uko ibintu birimo gufata indi ntera muri Congo.
Ivuga ko ihangayikishijwe by’umwihariko n’imikoranire itemewe y’ingabo za leta ya Congo (FARDC) n’umutwe wa FDLR, urwanya leta y’u Rwanda.
Congo ihakana ivuga ko idakorana na FDLR.
Mu nama y’inteko rusange ya ONU yo mu kwezi kwa cyenda uyu mwaka, Tshisekedi yavuze ko imikoranire ivugwa hagati y’abategetsi bamwe ba Congo na FDLR ari “urwitwazo” rwa leta y’u Rwanda rudafitiwe gihamya rwo gutuma ikomeza gushotora Congo.
Yavuze ko FDLR “yaciwe umutwe ihinduka ubusa” binyuze mu bikorwa FARDC yagiye ikorana n’igisirikare cy’u Rwanda (RDF) mu myaka ishize.
Gusa yavuze ko Congo icyiteguye gutanga umusanzu wayo mu gikorwa icyo ari cyo cyose cyo guhashya umutwe uwo ari wo wose witwaje intwaro wagerageza guhungabanya amahoro n’umutekano mu gihugu gituranyi no mu karere k’ibiyaga bigari.
Itangazo rya leta y’u Rwanda rivuga kandi ko ihangayikishijwe no kugerageza kwa FARDC na FDLR kwo kwibasira akarere ko ku mupaka bakoresheje “intwaro ziremereye”, ndetse n'”imvugo ihembera uburwanyi yibasira u Rwanda irimo gukoreshwa n’abategetsi ba Congo”.
Leta y’u Rwanda yanabwiye amahanga ko hakomeje imvugo y’urwango no kwibasira Abanyarwanda n’Abanye-Congo bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda, ivuga ko bikorwa n’abategetsi ba Congo n’abaturage ba Congo muri rusange, kandi ko ibyo byiyongereye kuva “FDLR yinjijwe muri FARDC”.
Inama nkuru y’umutekano ya Congo yibukije ibyasabwe na Tshisekedi byo “kwirinda imvugo iyo ari yo yose, ibikorwa by’urugomo cyangwa kwibasira abavuga Ikinyarwanda, mu kwirinda gutiza umurindi umwanzi”.
Leta y’u Rwanda ivuga ko bibabaje kuba leta ya Congo ikomeje kugira “u Rwanda nyirabayazana mu rwego rwo guhishira no kurangaza ku byo yananiwe mu buyobozi no mu mutekano”.
U Rwanda ruvuga kandi ko rukiyemeje gutanga umusanzu “ku gisubizo kirambye, kinyuze mu mahoro ku mutekano w’akarere bijyanye n’ibyemeranyijweho mu rwego rw’akarere…”