Sosiyete Sivile yagaragaje ingaruka zo kuba abanyarwanda benshi batazi amategeko abarengera

Abagize Sosiyete Sivile bagaragaje ko kuba Abanyarwanda benshi batazi amategeko, bifite ingaruka mbi ku Muryango nyarwanda, kuko bituma hari abarengana ntibamenye aho babariza, no kuba hari abishora mu byaha byose biturutse kukudasobanukirwa amategeko.

Umunyamategeko John MUDAKIKWA uyobora umuryango CURULAR  ugamije kubaka igihugu kigendera ku mategeko, ararondora amategeko umuturage wese agomba kubazi uko byangenda kose.

Ati “Tuvuge amategeko areba ubutaka, amategeko areba izungura. Amategeko areba umuryango, amategeko areba inzira zijyanye n’imanza nshinjabyaha, amategeko areba ibihano …”

Bamwe mu baturage babwiye itangazamakuru ko ari ngombwa ko basobanukirwa amategeko, kuko kutayamenya ngo bibagiraho ingaruka.

Umwe ati “ Hari igihe usanga impanuka zabayeho ugasanga nk’umuntu atazi ngo yagana inzego za Polisi, ugasanga ararenganye cyangwa se umuryango urahungabanye.”

Undi ati “Njye itegeko numva bavuga ni iry’ihohotera, aho bavuga ko umuntu usambanyije umwana afungwa imyaka 25 .”

Nubwo hari  hari ihame mpuzamahanga mu by’amategeko rivuga ko “nta muntu ushobora kwitwaza ko atazi itegeko”,  Abanyamegeko bagaragaza ko hakwiye kujyaho uburyo bwihariye bwo guasabanurira abaturage amategeko akora ku buzima bwabo bwa buri munsi, mu kwirinda ingaruka zituruka ku kutayamenya zirimo kwiyongera bagwa mu byaha n’abahura n’akarengane.

Ati “ Abaturage kutamenya amategeko bigira ingaruka nyinshi. Icya mbere usanga abaturage bica amategeko cyangwa akabangonga kubera ko batayazi, icya kabiri ni uko amategeko ateganya uburengenzira ku muturage. Rero iyo umuntu atazi amategeko hari igihe uburengenzira bwe buhungabanywa cyangwa akarenganwa, ntamenye uko yakoresha amategeko kugira ngo amurenganure, kandi binatuma umuturage atamenya inshingano. Ni ngombwa rero ko hajyaho uburyo bwose bwo kwigisha amategeko abaturage mu byiciro bitandukanye, ni ukuvuga abadamu, urubyiruko…”

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu igaragaza ko amategeko akora ku buzima bwa buri munsi bw’abaturage,  abayobozi mu nzego z’ibanze aribo bagomba gufata iya mbare mukuyigisha  abaturage, cyane ko itegeko rishya rigenga uturere ribaha iyo nshingano nk’uko Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Gatabazi JMV abisobanura.

Ati “Itegeko rishya rigenga uturere ndetse n’umujyi wa Kigali, harimo ingingo zahaye abayobozi kwigisha abaturage amategeko, cyane cyane amwe akora ku buzima bwabo.”

U Rwanda rukunze kuza mu myanya y’imbere mu bihugu byubahiriza amategeko kuko nka raporo y’uyu mwaka y’umuryango World Justice Project, rwaje ku mwanya wa mbere muri Afurika.

 Gusaba abarebera ibintu ahirengeye bagaragaza ko hakwiye kugira igikorwa, hakazibwa icyuho cy’ubumenyi bucye bw’abanyrwanda mu kumenye amategeko, kuko ubushakashatsi bwa 2017 bw’ihuriro ry’imiryango itanga ubufasha mu by’amategeko (Legal Aid Forum) mu mwaka wa 2017, bwagaragaje ko abanyarwanda 4% gusa aribo basobanukiwe amategeko.

Daniel Hakizimana