Hari umugore witwa Nyirabavandimwe Vestine, utuye mu kagari ka Kamagiri, umurenge wa Nyagatare, mu karere ka Nyagatare, uvuga ko yashutswe n’umugabo we ngo bave mu nzu babagamo bagiyikodeshe, bakimara kwimuka agahita ashakiramo undi mugore.
Amakuru atangwa na Nyirabavandimwe Vestine, avuga ko hashize imyaka itandatu abana n’umugabo we, bari barasezeranye imbere y’amategeko.
Uyu mugore atanga ubuhamya bw’uko mu gihe bari bamaranye umugabo we yagiye umuca inyuma, kugeza ubwo amutekeye umutwe ngo bave mu nzu babagamo kugira ngo bayikodeshe, bakimara kuyivamo ahita amuharika.
Ati “Atangira kujya azana abagore b’inshoreke mu nzu, ndetse bamwe akajya abasambanyiriza mu rutoki nkamufata akiruka, nabibwira umukuru w’umudugudu akambwira ngo ntabwo wamufashe. Maze kumufatira mu nzu ku buriri nagiye guhamagara umukuru w’umudugudu ngo aze arebe ibyo umugabo wanjye ari gukora, arambaza ngo ese uwo mugore ubasanganye ni inde? Ndamubwira nti musanganye n’umugore witwa Nyirabizimana Felesita.”
Yakomeje agira ati “Njye twabanaga muri iriya nzu y’epfo ku muhanda, arangije arambwira ngo reka twubake indi nzu iyi turimo tuzabe tuyikodesha baduhe amafaranga. Ubwo twaratangiye twubaka inzu tumaze kuyuzuza ikiri ibitafari nta n’umucanga uteyeho umugabo aravuga ngo twimuke baduhe amafaranga y’ubukode bw’iyi nzu turimo. Ubwo twahise tuzamuka tugeze aha tuhamaze iminsi 3, ahita asubira inyuma ajya kurongorera umugore muri iriya nzu aramukunda na n\ubu baracyari kumwe.”
Umugabo w’uyu mugore avuga ko atamuharitse, ahubwo ko yahisemo kwibana nyuma yuko bari bamaze gutandukana mu mategeko.
Uwo mugore ngo yashakaga kumurira imitungo yari yashakanye na nyakwigendera, kubera ko uyu mugore n’ubundi ari uwa kabiri.
Ati “Amaze kubona ko dusezeranye yateje imvururu mu rugo biracika, ku buryo byazanye n’abadepite. Umygore ati njye ndashaka ko uyu mugabo dutandukana, tukagabana ibintu nkagenda.”
Umugore bivugwa ko ari inshoreke y’uyu mugabo yemeza ko atigeze yambura murumuna we umugabo, kuko n’ubusanwe yifitiye undi mugabo.
Ati “Njye ntabwo uriya muntu twigeze dusambana uwo ni Muramu wanjye. Umugabo yarantaye aragenda ashaka abagore amaze kugira 6. Muramu wanjye ikintu yamfashije ni uko yampaye imirima mpinga nkatunga abana banjye, ntabwo ari umugabo wanjye ni muramu wanjye.”
Ku ruhande rw’abatunyi baragaraza ko ari amakimbirane mu miryango, ndetse ko ashingiye ku buharike.
Aba barasaba ko uyu mugore arenganurwa, kuko bishobora no kuba bibi mu gihe byaba bidakemutse.
Umwe ati “Hagiye habaho n’ihohoterwa yahura n’uwo mukeba we akanamukubita. Yigeze kujya amukubitira no mu ruhame.”
Undi ati “Nyagatare yaraturembeje nta butabera, abantu bararengana byagera ku ndaya zihari zose zaraturembeje. Nanjye ubwanjye yatwaye umugabo bajya Tanzania bamaranye imyaka 5.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’aka kagaRi ka Kamagiri, Bwana Nshimiyimana Theogene Belizelius, avuga ko iki kibazo bakizi ndetse ko bagerageje kugikemura bikananirana, kugeza aho biyambaje inkiko.
Ati “Yakagombye kuba uyu munsi wa none hari imitungo bajyanye umugabo arimo arayigabiza.ariko imitungo yarayimusanganye asanga afite abana bakuru … uyu munsi wa none yarajuriye mu rukiko rwisumbuye.”
Kugeza ubu imiryango yombi ikomeje kurebana ay’ingwe, kugeza naho aho umwe aciye asiga ahangishije undi.
Ni mu gihe abaturage bakomeje gusaba ubuyobozi gukurikirana ubuharike mu miryango, kuko buri mu bituma ingo zihorana amakimbirane ashobora no kubageza ku bwicanyi.
Ntambara Garleon