U Rwanda rwagaragarije amahanga uko ikoranabuhanga rifasha mu guhangana na ruswa

Guverinoma y’u Rwanda yagaragarije ibindi bihugu bya Afurika, uburyo ikoranabuhanga rifasha mu guhangana na Ruswa n’ibifitanye isano n’ayo.

Ni mugihe ubu  Komisiyo zishinzwe uburenganzira bwa muntu mubihugu bya  Afurika ikoresha igifaransa, zigaragaza ko Ruswa  iri biri mubikomeje guhutaza uburenganzira bwa muntu kuri uyu mugabane.

Ni mubiganiro bihuje izi Komisiyo hano I Kigali byatangiye kuri uyu wa 2 Ugushyingo 2022.

Ibihugu byinshi bya Afurika bikunze kuza mu bihugu by’imbere mu birangwamo ruswa nyinshi, nk’uko Raporo zitandukanye z’umuryango mpuzamahanga Transparency international zibigaragza.

Ruswa n’ibifatanye isano nayo ngo bikomeje gukoma mu nkokora iyubahirizwa ry’uburengenzira bwa muntu kumugabane.

Madame Namizata Sangare, ukuriye Komisiyo y’uburengenzira bwamuntu muri Cote d’Ivoire, akaba anayobora ihuriro rya za Komisiyo z’uburengenzira bwa muntu mu bihugu bya Afurika ikoresha uririmi rw’igifaransa arabisobanura.

Ati “Nkatwe nk’abarengera uburengenzi bwa muntu, dukwiye gufasha za Leta ibyo bikorwa bya ruswa, bihungabanya uburengenzira bwa muntu. Naguha nk’urugero niba hari nk’amafaranga agenewe kubaka ibitaro ariko amafaranga akarigiswa, bivuze ko uburengenzira bw’umuturage bwo kwivuza buhutajwe.”

U Rwanda ni kimwe mu bihugu bya Afurika Transapareny Internatuiona igaragaza ko birimo ruswa nke, kuko raporo y’uyu muryango iheruka yarushyize ku myanya wa Gatanu muri Afurika.

Nubwo bimeze gutya ariko abaturarwanda, bavuga ko mu nzego zitandukanye hakigaragamo ruswa, ihutaza uburengenzira bwabo .

Umwe ati “ Ruswa hariho ubona igabanuka, ariko byagera mu bice by’icyaro aho bita mu nzego z’ibanze, irarushaho kwiyongera.”

Undi ati “ Sinzi icyo Leta yakora ngo irandure iyo ruswa, kuko iyo umuntu afite Kompanyi ye, aba yumva yaha akazi uwo ashaka.”

Komisiyo y’Igihugu y’Uburengenzira bwa Muntu mu Rwanda, igaragaza nubwo igihugu gikunze kuza mu myanya y’imbere muri Afurika mu kubamo ruswa nke,  ngo hari ahagikenewe gushyirwa imbaraga.

  Mukasine Marie Claire  ni umuyobozi w’iyo Komisiyo.

Ati “Ahakenewe imbaraga uko tubireba, tubona dukeneye kwigisha abantu kugira ngo babone uburenganzira bwabo. Kuko hari abayitanga ariko baramutse bahagaze ku burenganzira bwabo, ahubwo batanga amakuru aho kugira ngo batange ruswa. ”

Guverinoma y’u Rwanda igaragaza gukoresha ikoranabuhanga nk’imwe mu ngamba ikomeye, yafashisje mu kuziba ibyuho bya ruswa muri servise zitandukanye.

 Icyakora ngo biracyakenewe ko n’abantu batanga amakuru y’ahari ruswa, ndetse hagashyirwa n’imbaraga mu guhana abo yagaragayeho, Solina Nyirahabimana, ni  Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera, ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi mategeko.

Ati “Nko kuzana ikoranabuhanga aho rituma sisiteme zihuta servise zikihuta zikagera kubo zigenewe, kandi vuba hatanabayeho imiganirire y’abantu ari nayo ijya izanamo rimwe na rimwe ibyuho bya ruswa. Ariko siho honyine ni nayo mpamvu aho wahafungira ariko dukangurira abantu bose gukora uko bashoboye, kugira ngo ruswa tuyirwanye noneho naho yabonetse tuyirwanye.”

Kuri ubu Abayobora Komisiyo z’igihugu zishinzwe uburenganzira bwa muntu, mu bihugu bya Afurika biri mu muryango w’ibikoresha igifaransa, bari mu biganiro mu Rwanda barebera hamwe uruhare rwa komisiyo bayoboye mu guhangana na ruswa.

Daniel Hakizimana