Cyera kabaye Guverinoma ya Uganda yagize icyo ivuga kubyo ishinjwa byo gushyigikirwa umutwe wa M23, mu ntambara uhanganyemo na leta ya Repubulika Demokarasi ya Congo.
Kampala yahakanye yivuye inyuma ibi birego, ishimangira ko ibanye neza n’ingabo z’iki gihugu FARDC na perezida wacyo Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo.
Umuvugizi wa Guverinoma ya Kampala Ofwono Opondo yavuze ko umubano w’ibi bihugu ari nta makemwa.
Uganda ivuze ibi nyuma y’ibirego by’abasenateri muri Sena ya Kinshasa, imiryango igize sosiyete sivile n’abigaragambya muri kongo, ko Uganda ikorana n’u Rwanda mu gufasha M23.
Kuri uyu wa Gatatu tariki 2 Ugushyingo 2022, bamwe mu bagize inteko basohoye itangazo rihuriweho, basaba ko ambasaderi wa Uganda i Kinshasa yirukanwa ku butaka bw’iki gihugu, hagafungwa n’imipaka ibihugu byombi bihuriyeho.
Nta bimenyetso abagize inteko batanze bigaragaza ko Uganda itera inkunga M23.
Mu kiganiro n’itangazamakuru kuri uyu wa Gatatu, Umuvugizi wa Guverinoma ya Congo, Patrick Muyaya Katembwe, abajijwe ku birego bya Uganda mu gushyigikira M23, yasubije ko bari gukora irindi perereza ryimbitse kuri ibi birego.
Ku wa mbere tariki ya 1 Ugushyingo 2022, abigaragambya mu mujyi wa Goma, bari bafite ibyapa bishinja Uganda gutera inkunga M23.
Umuvugizi wa Guverinoma ya kampala Ofwono Opondo, yavuze ko ubwo M23 yahungaga Congo muri 2013, ari Uganda yabakiriye ikabacumbikira mu birindiro bya gisirikare bya Bihanga , mbere yo kubasubiza Repubulika Demokarasi ya Congo ku butegetsi bwa Joseph Kabila Kabange.
Opondo yavuze ko itari gusinya amasezerano y’ubufatanye, mu mishanga yo kubaka imihanda no kurwanya umutwe wa ADF, mu gihe Kampala yari kuba itera inkunga M23.
Yashimangiye ko banagize uruhare mu gusubiza abarwanyi ba M23, mu ngabo za Leta FARDC.
Umushinga uhuriweho wo kubaka umuhanda Bunagana-Rutshuru-Goma, warahagaze kuva M23 yafata Bunagana.
Brigadier Felix Kulayigye yabwiye chimpreports ko akimara kumva ibirego byo gushyigikira M23, byamutangaje ko uyu mutwe wagerageje no gutwika ibikoresho by’ubwubatsi bya Uganda muri Bunagana.
Yashimangiye ko ibikoresho by’ubwubatsi bibarirwa mu mamiliyoni y’amadolari, byasubijwe muri Uganda bihagarika ibikorwa by’ubwubatsi.
Iyubakwa ry’umuhanda Bunagana-Rutshuru-Goma w’ibilmetero 89, wari uwo gufasha ubuhahirane hagati y’ibihugu byombi.