Abadepite bemeje umushinga w’itegeko rigenga itangwa ry’amasoko ya Leta

Abadepite batoye itegeko rigenga itangwa ry’amasoko ya Leta, witezweho guziba icyuho cya Ruswa mu gupiganira amasoko, kuri uyu wa mbere tariki 7 Ugushyingo 2022,

Ubwo hemezwaga umushinga w’itegeko rigenga itangwa ry’amasoko ya Leta, hari bamwe mu bagize inteko ishinga Amategeko, bagaragaje impungenge kuri ba rwiyemezamirimo bafite kompanyi zirenze imwe, kuba akenshi batemerwa gupiganwa bavuga ko bishobora kuzatuma abapiganira amasoko ya Leta, babura kubwo kudahabwa uburenganzira busesuye mu ipiganwa.

Depite Mukabalisa Germaine yagize ati “Ni ukuvuga ko amasosiyete niyishyira hamwe ibyo azakora byose agomba kugendera mu murongo wo kubahiriza amategeko n’amabwiriza  agenga ihiganwa. None turavuze ngo bitabangamiye ingingo z’iri tegeko ingingo z’iryo tegeko ryabangamira iyi ngingo ni izihe?”

Undi yagize ati“Nagira ngo batubwire impamvu ufite sosiyete z’ubucuruzi zirenze imwe cyangwa ufite imigabane myinshi, impamvu atemerewe gupiganwa kugira ngo mbashe gusobanukirwa. Kuko ntekereza ko bibaye bimeze gutya hari amasoko ya Leta ashobora kubura abayapiganira.”

Komisiyo y’Ingengo y’Imari n’Umutungo by’Igihugu mu nteko ishingamategeko, igaragaza ko upiganwa atemerewe gukoresha kompanyi imwe gusa, kuko ari yo byemewe n’amategeko.

Perezida w’iyi Komisiyo Prof. Omar Munyaneza, avuga ko iri tegeko rigiye gukemura ibyuho byagaragaraga bya Ruswa, mu itangwa ry’amasoko ya Leta, bikazanabaganya kuba igiciro cyashyizweho mu ipignwa kikuba kabiri.

Yagize ati“Icyo tubona iri tegeko rigiye gukemura ni ikijyanye n’ibyuho bya ruswa byagaragaraga mu itangwa ry’amasoko ya Leta, iyo amasoko ya Leta yabaga arimo arapiganirwa abantu bashoboraga gupigana ku giciro gito ariko ryajya gushyirwa mu bikorwa ugasanga ryikubye kabiri. Ikindi   kijyanye n‘ibyaha bya ruswa nk’urugero hari ukuntu habagaho amakosa byaratewe n’umukozi, umukozi akavuga ngo hazahanwa umuyobozi.”

Yakomeje agira ati “Harimo ingingo y’150 iteganya abahanwa ivuga ko abahanwa na wa mukozi na we wagize uruhare bitewe n’amakosa yakoze akazajya abihanirwa, ukanasanga mu gitabo cy’ipiganwa hasabwa inyandiko runaka ugasanga ntashobora kuyibona, ugasanga urwego rutanga isoko ngo rwazanye indi nyandiko kuko iyo yindi atashoboraga kuyibona, ni icyo cyafatiwe icyemezo.”

Ibindi iri tegeko rije gukemura harimo kuba amasezerano y’inyongera yavuye kuri 20% akagera kuri 5%, akazajya afatirwa ibihano kuko wasanganga hari abacibwa ibihano by’inyungu z’ubukererwe byikubye kabiri, bigashora Leta mu gihombo bidasize na ba Rwiyemezamirimo.

AGAHOZO Amiella