Abatabona barataka guhutazwa iyo bambuka imihanda

Imiryango iharanira uburenganzira bw’Abafite ubumuga bwo kutabona,  iratunga agatoki abubaka imihanda ko bayubaka mu buryo butorohereza abatabona.

Mu 1964 umuryango w’Abibumbye wemeje Inkoni Yera nk’Ikimenyetso Mpuzamahanga kigaragaza ko uyifite aba afite ubumuga bwo kutabona. 

Gusa mu Rwanda abafite ubumuga bwo kutabona baravuga ko nubwo baba bafite Inkoni yera, bagorwa no kugenda mu mihanda itandukanye kuko hamwe na hamwe bagihutazwa  n’abatwara ibinyabiziga no kuba abubaka imihanda bayikora muburyo butorohereza abatabona. 

Jacques Mugisha ni visi perezida  w’Ubumwe Nyarwanda bw’Abatabona.

Ati “ Ubundi inkoni yera ni ikimenyetso cyerekana ko uyikoresha afite ubumuga bwo kutabona, cyane cyane abatwaye ibinyabiziga nibo bagomba kubona ya nkoni noneho muri we kuyibona akabihuza n’icyo agomba gukora. Icya kabiri n’ikigendanye n’ibikorw remezo uko byubakwa, ahantu henshi hagenda habamo imiyoboro y’amazi ariko ugasanga idapfundikiye, uko kudapfundikirwa kwayo rero bituma  njyewe ufite ya nkoni nkoresha imbaraga nyinshi mu gushaka hahandi hadapfundikiye, kugira ngo nze kuhagenda mu buryo bworoshye.”

Nubwo Inkoni yera ifatwa nk’ijisho ry’ufite ubumuga bwo kutabona, ngo si uwari wese wayigondera kuko ihenze.

Kubw’Ibyo abayikoresha bagasaba ko ijya ku bwishingizi bwa Mituelle.

 Donatile Kanimba ni Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Ubumwe bw’abatabona (RUB).

Ati “Icyuho cy’aho kuzigura rero ni nacyo gikomeye cyane kurusha igiciro cyazo, kuko n’ukwemereye kugufasha ngo ayikugurire. iyo adashoboye kujya kuyigura hanze abura aho ayigurira. Icyo ni ikintu gikeneye ubuvugizi kuri Leta yacu, ubundi buvugizi dukeneye ni uko Inkoni yera yajya  mubigurwa kuri mituelle de santé.”

Inama y’Igihugu y’Abafite Ubumuga, ivuga ko ku bufatanye n’inzengo zitandukanye zirimo Polisi y’igihugu bari kuganira uko hakurwaho imbogamizi zose, abafite ubumuga bwo kutabona bahura nazo iyo bari gukoresha umuhanda.

Emmanuel Ndayisaba, ni umunyambanga Nshingwabikorwa  w’Inama y’Igihugu y’Abafite Ubumuga.

Ati “Kandi dusaba na Polisi mu biganiro ikoresha mu kwigisha gukoresha imihanda, icyo kintu bakigarukaho hari n’ikindi twasabaga ni uko mu mategeko arengera abafite ubumuga turi kuvugurura hari ibyo tuzashyiramo, kugira ngo noneho bibe nk’itegeko ariko dukorane na Polisi niba igiye muby’amategeko y’umuhanda nabyo babishyiremo.”

Ku kijyanye n’inkoni Yera ifite ikuguzi kiri hejuru, Inama y’Igihugu y’Abafite Ubumuga, ivuga ko hari kwigwa uko zajya ziboneka kuri mituelle de santé, kimwe n’izindi nyunganira ngingo zikoreshwa n’ibindi byiciro by’abafite ubumuga.

Ati “Hari inyingo bari bakoze ndetse barimo basubiramo ibiciro bya ziriya nsimburangingo n’inyunganirangingo kugirango ibiciro byumvikanweho hagati y’abazikora na Mituelle.”

Tariki 15 Ukwakira buri mwaka, Isi yizihiza umunsi Mpuzamahanga w’Inkoni Yera.

Gusa mu Rwanda wizihijwe Kuri uyu 9 Ugushyingo 2022.

Daniel Hakizimana