Abakuru b’ibihugu bya EAC baganiriye ku bibazo by’umutekamo muri RDC

Perezida Paul Kagame, yitabiriye Inama Ngishwanama y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba ku bibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Congo, yayobowe na mugenzi we w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, uyobora EAC muri iki gihe.

Ni inama yitabiriwe na Perezida wa Kenya, William Ruto; Samia Suluhu Hassan wa Tanzania na Minisitiri w’Intebe wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Sama Lukonde.

Yabereye mu Misiri aho aba bakuru b’ibihugu bitabiriye Inama yiga ku kurengera ibidukikije iri kuba ku nshuro ya 27, COP27.

Ni inama ibaye mu gihe umwuka mubi hagati y’u Rwanda na RDC ukomeje gufata indi ntera, nyuma y’aho Perezida Tshisekedi ahamagariye urubyiruko rwo mu gihugu cye, gutangira kwihuriza hamwe mu matsinda kugira ngo rwitegure intambara n’u Rwanda.

RDC ikomeje gushinja u Rwanda ko ruri inyuma y’umutwe wa M23 uri guhangana na FARDC ku buryo uri hafi kwinjira mu Mujyi wa Goma. Ku rundi ruhande, u Rwanda ruvuga ko nta bufasha na buke ruha uyu mutwe, ahubwo rugasaba iki gihugu cy’igituranyi gukemura ikibazo cy’umutwe wa FDLR uhungabanya umutekano warwo.

Ntabwo hatangajwe ibyo aba bakuru b’ibihugu baganiriye, ariko byitezwe ko Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba wohereza ingabo muri RDC zikajya guhashya imitwe yitwaje intwaro yigabije igihugu.

RDC ntishaka ko Ingabo z’u Rwanda zizaba ziri mu zigize iza EAC zizajya muri icyo gikorwa.

Byitezwe ko mu mikorere y’izo ngabo, iza Uganda zizakomeza gufatanya n’iza RDC mu bikorwa bisanzwe byo kurwanya imitwe yitwaje intwaro mu duce twa Beni ndetse no muri Ituri.

Ni mu gihe iza Kenya zizajya mu nkengero za Goma no mu duce twa Rutshuru naho iz’u Burundi zijye muri Kivu y’Epfo. Iza Sudani y’Epfo zo byitezwe ko zizajya mu duce twa Haut-Uélé.

Ingabo za Tanzania kugeza ubu ntabwo biremezwa aho zizakorera cyane ko zo zisanzwe mu butumwa bwa Loni muri RDC, Monusco. Bivugwa ko zishobora kuzajya zigira uruhare mu bikorwa byo guha amakuru izindi ngabo zizaba zigiyeyo bwa mbere.

Hari hashize iminsi mike Perezida w’u Burundi, Évariste Ndayishimiye, uyoboye Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) muri iki gihe, yemeranyije na Uhuru Kenyatta, umuhuza mu biganiro by’amahoro bigamije guhosha umwuka mubi muri RDC, ko ibiganiro bya Nairobi bigomba gusubukurwa ku wa 16 Ugushyingo 2022.

Bigamije guhuza RDC n’imitwe yitwaje intwaro yigometse ku butegetsi bwayo kugira ngo hashakwe igisubizo cy’umutekano muke binyuze mu biganiro.

RDC yemeye kwitabira ibyo biganiro ariko yanga ko mu bo bazaganira hazaba harimo umutwe wa M23 kuko yamaze kuwufata nk’uw’iterabwoba ahubwo isaba ko urwanywa byihariye.

Mu cyumweru gishize, RDC isa n’iyahinduye imvugo ivuga ko izaganira na M23 mu gihe izaba yasubiye inyuma igasubiza ingabo za leta ibice yigaruriye.

Imitwe yitwaje intwaro yose yo muri RDC igomba kwitabira ibiganiro irimo nka Nyatura, Mai Mai na yo igenda yigabanyamo amoko menshi, Raia Mutomboki n’indi myinshi.

Muri Mata, EAC yari yafashe ibyemezo ku mitwe ituruka mu mahanga nka FDLR yashinzwe n’abanyarwanda biganjemo abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Allied Democratic Forces (ADF) na Lord’s Resistance Army (LRA) ikomoka muri Uganda, ndetse na The National Liberation Forces (FNL) ikomoka mu Burundi.

Icyo gihe byemejwe ko iyo “mitwe yose ikomoka mu mahanga igomba gushyira intwaro hasi ndetse igasubira nta kabuza mu bihugu ikomokamo. Bitabaye ibyo, iyo mitwe izafatwa nk’ikibazo, irwanywe mu buryo bwa gisirikare n’akarere kose.”

Src: Igihe