Gatsibo: Abatujwe mu mudugudu wa Yerusalemu bahangayikishijwe n’ubwiherero bwuzuye

Bamwe mu baturage batujwe mu mudugudu w’icyitegererezo wiswe Yerusalemu, mu murenge wa Kabarore mu Karere ka Gatsibo, barasaba Leta gukemura byihuse ikibazo cy’ubwiherero bwazibye butagikora, kuko bukomeje guteza umunuko muri uyu mudugudu.

Uyu mudugudu utuwemo n’imiryango ikennye n’indi yaturutse muri Tanzania.

Mu myaka icumi bahamaze, bavuga ko bagowe cyane n’ikibazo cy’ubwiherero.

Ni ubwiherero bwubatse mu buryo bugezweho, kugira ngo umwanda  uturukamo ukoreshwe muri biogas.

Kuva batangira gukoresha ubu bwiherero, umwanda ntabwo wigeze umanuka none haruzuye, kandi hegereye cyane ingo z’abaturage hagati.

 Umwe ati “Ubwiherero bufatanye na biogas. Biogas rero ifite icyobo kirimo ihema. Ni ukuvuga ko ayo mahema amaze igihe kirekire yaranacitse, noneho amaze gucika wa mwda urazamuka ugatangira gutogota nk’imvura iri guhinda. Noneho umunuko ugakwira ahantu hose.”

Undi ati “Twagiye mu bwiherero, shitingi yo hejuru irabanza iracika, imisarane iratangira iraziba. Impombo kubera itabye hejuru zitangira guturika. Imisarane ntacyo yatumariye,  njye umuntu mukuru nshobora kwitwararika nkagenda ariko umwana muto ntiyakwitwararika, niwo mwanda duhorana.”

Aba baturage baravuga ko basigaye biherera mu bisambu cyangwa mu masaha y’ijoro abana bakiherera mu nzu.

Barasaba leta gukurikirana iki kibazo, bitaba ibyo bakibasirwa n’ibyorerezo birimo Chorela n’izindi ndwara zituruka ku mwanda.

Umwe ati “Iyo nshatse kujya kwiherera n’ijoro ndeba umwana cyangwa umugore wanjye tugaherecyezanya  tukajya gushaka ubwiherero buri hirya yacu, harimo metero 50 kuva aho ntuye. Umwana yaba akubwe n’ijoro tukareba uburyo ajya ku rubaraza rw’inzu aho ngaho kubera ko ubwiherero bwarangiritse cyane.”

Undi ati  “Umwanda wo rwose uratuzonze.Ikibazo kidacyemutse aban bahashirira, kandi natwe ubwacu twarwara macinya, tukarwara n’izindi ndwara zituruka ku mwanda.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo, bugaragaza ko bwamenye iby’iki kibazo ndetse ko bwasabye abaturage guhita bahagarika gukoresha ubu bwiherero.

Umuyobozi w’aka Karere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Madamu Mukamana Marceline, arasaba abaturage gukoresha ubwiherero rusange bw’ibikorwaremezo bwubatswe muri aka gace, mu gihe bagitegereje rwiyemeza mirimo uzaza gusana ubwo mu ngo zabo.

Umwe ati “Ubundi ni ubwiherero mu mikorere yabwo bwari bwubatswe ku buryo buzakoresha Biogas. Bwaje gusiba kubera ko sisiteme ya gas  yapfuye , tukimara kubimenya twabakanguriye ko bareka kubukoresha kugira ngo umwanda n’ibibazo bindi bituruka ku mwanda bitaba byabibasira, tubasaba kuba babuhagaritse mu gihe turimo gushaka uko byakosoka.”

Kugeza ubu iyo ugenda genda muri uyu mudugudu, wakirizwa n’umunuko uturuka ku bwiherero bwuzuye, nanubu kandi hari abakiherera  hajuru yabwo.

Mu muhanda naho uhasanga umwanda, kuko hari igihe abana bahiherera.

Bigaragazwa ko iki kibazo cy’ubwiherero muri izi ngo z’abaturage bo muri uyu mudugudu wa Yerusalemu, cyaba kidakemutse gishobora kubagiraho ingaruka zikomeye z’uburwayi.

Ntambara Garleon