Notice: Function _load_textdomain_just_in_time was called incorrectly. Translation loading for the colormag domain was triggered too early. This is usually an indicator for some code in the plugin or theme running too early. Translations should be loaded at the init action or later. Please see Debugging in WordPress for more information. (This message was added in version 6.7.0.) in /home/flashrw/public_html/wp-includes/functions.php on line 6121
Bugesera-Mayange:Abanyabubasha baravugwaho koneshereza abaturage bakabura aho babariza - FLASH RADIO&TV

Bugesera-Mayange:Abanyabubasha baravugwaho koneshereza abaturage bakabura aho babariza

Bamwe mu bahinzi bahinga mu kibaya cy’Umwesa mu   Murenge wa Mayange mu Karere ka Bugesera, bavuga ko barembejwe n’inka zabavuga rikijyana.

Aba baturage batunzwe n’umwuga w’ubuhinzi  bibumbiye muri koperative abunzu ubumwe,na Abishyize hamwe , bakorere ubuhinzi bwabo mu kibaya kiri mu kagali Kibirizi ,kigabanya Gashora na Mayange ,aha baravuga uko bonesherezwa n’abakomeye.

Uretse konesherezwa aba baturage baranavuga ko ugerageje kugaragaza ikibazo cye akubitwa, yanare ga ntibigire icyo bitanga.

 Umwe yagize ati’’Baratwoneshereza,bwarega abashumba bakagukubita ,icyo kibazo turakizi twese kiratuzengereje ,twebwe ba rubanda rugufi ashyira iz nka mu mirima yacu zikatwonera  ,twakongera twahinga inka zikongera

zikirira.’’

Mugenzi we yagize ati’’We kongeshereza abaturage yitwaza uwo ri we,twumva ko ari umuntu ukomeye we twe nk’abaturage ntitujya tumenya kumusobanukirwa’’

Undi yunzemo ati’’Kuko avugana n’abo hejuru ujya kurega ntibigre icyo bitanga kuko iyo ugiye gufata inka ze ziri kukonera ni igiti haf aho ngaho kuko we yitwaza ama rank afite akomeye kuko ujya kurega ugasanga uwo urega ni we uregera

Radio Flash yagerageje kuvugisha  abashinjwa koneshereza abaturage umwe ntiyaboneka,undi yemera ko byabayeho koko umwaka ushize.

Umurenge wa Mayange uvugwamo ababa mu nzego z’umutekano babyitwaza bakoneshereza abaturage.

Yagize ati’’Ibyo byabaye umwaka ushize ubu nubu mwanatembera mukarea nta myaka ihari kugeza ubu.’’

Umuyobozi w’akarere ka Bugesea Richard Mutabazi arasaba aba baturage ko bagana ubuyobozi bw’akarere bukabafasha niba umurenge ntacyo wabikozeho.

Yagize ati’’Ntekereza ko harimo ibintu bibiri muri uwo murenge birahari kandi biragaragara niba barabigejeje ku bayobozi bw’umurenge ntibigire icyo bitanga baza ku karere bakatwegera tukabafasha.’’

Mayange ni umurenge w’umujyi hagaragara ibikorwa by’iterambere ariko ukaba ukunze  kumvikanamo urugomo ahanini rushingiye mukonesherezwa ndetse no kurwana .

Ali Gilbert Dunia