Hagaragajwe impamvu benshi mu banyeshuri batinya imibare na Siyansi

Impuguke muburezi zagaragaje ko impamvu hari abana bagitinya kwiga amasomo ya siyansi, biterwa n’uko abarimu bayigisha mu buryo butuma abanyeshuri batayakunda.

Bamwe mubarimu babwiye itangazamakuru rya Flash, ko kubura ibikoresho bihagiye ari kimwe mubituma batigisha neza amasiyansi.

Mu bihe bitandukanye byakunze kuvugwa ko abana bari ku ntebe y’ishuri usanga batinya amasomo ya siyansi arimo imibare,  kuko ngo akomera kandi ngo na n’ubu iyi myumvire iracyahari nk’uko byemejwe n’uyu mwarimu Umuhuza Gabrielle wigisha muri GS Kigembe muri Kamonyi.

Ati “Abana barayatinya cyane kubera ko ni ibyo bishyizemo. Mu by’ukuri aya masomo ntabwo akomera bitewe ko natwe twarayize, kandi twayakuyemo ubumenyi ari nabwo dutanga. Rero muri uko kuyatanga twebwe turayabatinyura.”

Impuguke mu burezi Prof. Blaise Tchapnda, akaba n’umwe mubayobozi ba  Kaminuza Nyafurika yigisha imibare na Siyansi( AIMS Rwanda), agaragaza ko kuba hari abana bagitinya kwiga amasomo ya siyansi, ngo usanga ahanini binaterwa n’uburyo abarimu bayigisha mu buryo butayakundisha Abanyeshuri.

Ati “Ntukwiye gutegura isomo uteganya kuryigisha mu magambo gusa, ahubwo ukwiye kuritangira unagena uburyo bw’imikorongiro y’iryo somo, izafasha umunyeshuri kuryumva byoroshye.”

Ku ruhande rw’abarimu bigisha amasomo y’imibare na siyansi,  bavuga ko kubura ibikoresha bihagije  bituma bayigisha mu magambo gusa,  ntibagire imikorongiro ihagije, ari nabyo bituma hari abana batayakunda bumva ko akomeye.

Umwe ati “Nk’abarimu ba siyansi rimwe na rimwe iyo tudafite ibikoresho wenda nka za Laboratwari zihagije, dufata ibikoresho umwana yikuriye mu rugo akaba aribyo dukoresha tumwereka rya somo.”

Undi ati “Icyo dukora mu ishuri turabigisha ariko cyane cyane tugira imbogamizi yo kubura ibikoresho, kuko nko kwigisha ikoranabuhanga nka ‘Coding’ ibigo bimwe na bimwe ntabwo byabyorohera.”

Komisiyo y’Igihugu ikorana na UNESCO nayo igaragaza ko mu Rwanda abana benshi by’umwihariko abakobwa, usanga batinya kwitabira kwiga amasomo ya siyansi, icyakora ngo hari imbaraga zishyizwe mu kuyabatinyura.

Albert Mutesa ni Umunyamabanga mukuru wa Komisiyo y’igihugu ikorana Unesco.

Ati Mwabonye ko iyo urebye abana b’abakobwa bakurikira amasomo ya STEM (Science, technology, engineering, and mathematics) usanga ari bacyeya baracyari hasi, kenshi dukunze gukoresha ubukangurabaga, ibiganiro, tugafata abana tukazana abakuru bashobora kuba baba nk’intangarugero, bakabereka ibyo bamaze kugeraho yaba abamama babo.”

Ikigo gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri mu Rwanda (NESA) giherutse kugaragaza ko ubwitabire bwo kwiga amasomo ya  siyansi bukiri munsi ya 50%, bityo ko igihugu gishyize imbaraga mu kongera abanyeshuri bayiga bakagera kuri 80% bavuye kuri 42% bariho ubu.

Daniel Hakizamana