Nyamasheke: Kutagira ubumenyi ku buzima bw’imyororkere ku babyeyi, bimwe mu bituma abana batwara inda zitateganyijwe

Bamwe mu babyeyi bo mu Mirenge itandukanye mu Karere ka Nyamasheke, bavuga ko kuba nta bumenyi bafite ku buzima bw’imyororokere, ari kimwe mu bituma abana ba bangavu batwara inda zitateguwe.

Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango mu bushakashatsi yashyize hanze muri 2017, bwagaragaje ko muri 2016 abana b’abakobwa bari hagati y’imyaka 16 na 19 bagera ku bihumbi 17.500 batewe inda zitateguwe ndetse bibaviramo ingaruka zinyuranye zirimo kuva mu ishuri.

Muri abo harimo nabo mu Karere ka Nyamasheke, bamwe mu babyeyi bo muri ako Karere bavuga ko nta bumenyi buhagije bafite ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere, bigatuma batabasha kwigisha abana babo bityo bakagwa mu mutego w’ubusambanyi.

Mukamuramira Clementine ati “Umugabo yigeze ashuka umwana ati reka ujye hejuru umpe inda, kuko abana benshi nta makuru baba bafite ko iyo umuntu aryamanye n’umugabo yaratangiye kujya mu mihango yatwara inda. Cyereka abana bigishijwe n’ababyeyi kandi benshi ntabyo tuba tuzi.”

Nyandwi Saraphine nawe yunzemo ati “Ntabyo nize kandi ntabwo nahuguwemo bishobora kuba ari intandaro y’uko umwana wanjye yayitwaye.”

Iribagiza Solange yagize ati “Icyo nasaba abayobozi nuko abana bacu, ababyeyi n’abandi babashuka bose bajya bigishwa ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere.”

Ingabire Emely Jocelyne, ushinzwe guhuza ibikorwa by’umuryango HDI (Development Inisiative Rwanda) n’abaturage, avuga ko mu gihe cy’iminsi ine bahuguye ibyiciro binyuranye birimo n’ababyeyi ku buryo bunguranye ibitekerezo kubijyanye n’ubuzima bw’imyororokere.

Ati “Gusa si abo mu Burengerazuba gusa, abenshi ingaruka zibagarukaho nyuma yuko umwana yasamye, maze akifuza kumufasha byararangiye. Ikintu navuga twakoze muri ibi biganiro ni ukubereka ingaruka zo kutaganiriza abana, mu byiciro twaganiriye nabyo harimo n’ababyeyi babyaye, harimo n’ababyeyi batabyaye. Harimo gusangira ubunararibonye kubijyanye n’ubuzima bw’imyororokere.”

Kuva muri 2017 kugera muri 2020, abana basaga 700, batewe zitategujwe mu karere ka Nyamasheke. 

Sitio Ndoli