Habiyaremye Jean Pierre Celestin wari Umudepite mu Nteko ishinga amategeko y’u Rwanda yeguye, ku mpamvu avuga ko ari bwite.
Aganira n’umunyamakuru wa Flash yavuze ko yeguye ku mpamvu ze bwite ndetse no kugira ngo abashe gukorera umwuryango RPF Inkotnyi kugira ngo ubutaha azagaruke afite imbaraga
Yagize ati “Neguye ku mugoroba w’iki cyumweru ku mpamvu zanjye bwite ari umuryango mbamo ntakibazo mfitanye nawo,ari abagize inteko ishingamategeko nabo ntakibazo dufitanye.”
Abajijwe niba yeguye kubwa video imaze iminsi icaracara bivugwa ko yari yafashe agatama, yavuze ko amashusho yafashwe amaze umwaka mu gihe cya Covid-19.
Yagize ati “Reka nkubwire iriya video ni mu gihe twari muri COVID-19 ,hari mu kwezi kwa gatatu 2021 ,rero gufata video y’icyo gihe ukayigereranya n’uyu munsi kiriya gihe nta nzego zahabaga kugira ngo zimpanire ayo makosa? Hari igihe uhitamo gufata icyemezo habura igihe gito ni ukugira ngo itegure nzasubire mu nteko nongere meze neza,guhitamo kwegura ni ukugira ngo nzahaguruke neza namamaza umuryango nkomeze nkorere neza umuryango wa RPF Inkotanyi.”
Yeguye nyuma ya Depite Mbonimana Gamariel wavuye mu mwanya nk’uwo mu cyumweru gishize, nyuma yo gufatwa inshuro nyinshi atwaye imodoka yanyoye inzoga.
Habiyaremye ariko yeguye mu gihe ku mbuga nkoranyambaga hakomeje gukwirakwira amashusho amugaragaza asa n’utumvikana n’abapolisi bashinzwe umutekano wo mu muhanda.
Uyu mudepite akomoka mu muryango FPR-Inkotanyi.
Habiyaremye Jean Pierre Celestin w’imyaka 38 afite impamyabumeyi bw’isi bujyanye n’igenamigambi ry’imijyi. Akomoka mu Ntara y’Amajyaruguru, mu Karere ka Burera.
Mbere yo kuba umudepite yari Visi Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Burera, kuva mu Ugushyingo 2017 kugeza muri Nzeri 2018.
Kuva ku wa 1 Ukwakira 2010 kugeza ku wa 18 Nzeri 2018, yari ahsinzwe ibijyanye n’amakuru y’ubutaka (GIS Professional) mu Kigo gishinzwe Imikoreshereze n’Imicungire y’Ubutaka mu Rwanda.
Itegeko ngenga rigenga amatora ryo mu 2018 riteganya ko iyo Umudepite avuye mu murimo we, asimburwa hakurikijwe uko abakandida bakurikirana ku ilisiti y’umutwe wa politiki.
Umwanya we uhabwa umuntu ukurikiyeho ku ilisiti yatoreweho, akarangiza igihe cya manda gisigaye iyo kirengeje umwaka umwe.
Abadepite bariho ubu batangiye manda y’imyaka itanu ku wa 19 Nzeri 2018 kuko ari bwo barahiye, bivuze ko igihe gisigaye ngo irangire kitagera ku mwaka, bityo uyu mudepite ntashobora gusimburwa.
Alphonse Twahirwa