Abangirijwe n’ikorwa ry’umuhanda Nyagatare-Rukomo barasaba kurenganurwa

Hari abatuye murenge wa Mimuri mu  Karere ka Nyagatare, basaba inzego zitandukanye kubarenganura nyuma yaho muri aka karere hubatswe umuhanda Nyagatare-Rukomo, abawubaka baturitsa urutambi bashaka amabuye yo kuwubaka rukabangiriza ibikorwa, birimo intoki n’inzu ntibahabwe ingurane.

Ni umuhanda watangiye kubakwa tariki 27 Werurwe 2019, ariko aho uca hari imitungo y’abaturage yagiye yangirika, cyane cyane inzu zari zituwemo, ibiti by’imbuto ziribwa n’imyaka yariri mu mirima.

Benshi mu babariwe imitungo yabo barishyuwe, ariko hakaba n’abandi  batigeze babarirwa kandi bigaragara ko imitungo yabo yangiritse, aba barimo Mukandengo Marie Xaverina.

Ati “Kompanyi yakoze uyu muhanda, hari ahantu bacukura amabuye bagaturitsa urutambi. Baruturits mabuye yose akanyanyagira mu rutoki rugashwanyagurika harimo n’inzu  y’amabati 20 nayo yarangiritse, nabaza nkabura aho mbaza, n’ubuyobozi bw’Akagari bwarahageze barambariza ndategereza ndaheba. N’umuvunyi yaraje ndabaza, bari bambwiye ko bazagikemura ndategereza ndaheba.”

Ni ikibazo ahuje na bagenzi be, nabo bagaragaza igisa n’akarengane bakorewe, bakifuza ko inzego zitandukanye zabafasha bakishyurwa imitungo yabo, yangijwe n’urutambi abubaka umuhanda baturitsaga.

Umwe ati “Baravuga ngo twebwe twasigaye ku muhanda ngo bazadusanira, no gusana twarabihebye. Inzu yaramenaguritse yararangiye, baraje barambwira ngo barampa umufuka umwe wa sima, ndavuga nti ntabwo uwo nwusinyira. Numva  ari akarengane rwose. Turacayabamo kandi dufite impungenge ko inzu yatugwira.”

Undi ati “Inzu yanjye n’Akarere baraje barafotora barigendera, nta gisubizo barampa.”

Akarere ka Nyagatare kavuga ko benshi mu bafite ibibazo bishiamikiye ku ikorwa ry’umuhanda kabizi, ngo hatangiye inzira yo kubikurikirana k’ubufatanye n’inzego bireba.

 GASANA Steven ni umuyobozi w’aka Karere arabisobanura.

Ati “Abaturage bagiye bagira ibibazo ku muhanda, bagize ibibazo  bitandukanye, hari abandi bagize ikibazo cyaturutse kuri ruriya rutambi rwaturikijwe igihe bashakaga amabuye yo gukora umuhanda. Ni ikibazo twaganiriye na RTDA n’aba barimo gukora umuhanda twaraganiriye tunandikirana mu nyandiko, kandi nabo bafite ubushake bwo kugira ngo gikemuke. Ndizeza abaturage ko tugikurikirana kugez kiragiye.”

Uyu muhanda Nyagatare-Rukomo ureshya n’ibirometero bisaga 73, abaturage bavuga ko aho ugeze wubakwa watangiye kuborohereza ingendo.

Ku rundi ruhande ariko hari abandi bawuturiye, barimo ibyiciro bibiri bisaba kurenganurwa, aba mbere barabariwe ntibishyurwa, aba kabiri ntawigeze abegerara ngo bizezwe kugira icyo bazahabwa ku byabo byangiritse.

KWIGIRA Issa