RDC: Abasenateri bo mu ishyaka Union Sacrée bahamagariye bagenzi babo gushyigikira ko RDC yivana muri OIF

Abasenateri bo mu ishyaka Union Sacrée de la nation bashyigikiye ubutegetsi buriho, basabye bagenzi babo gushyigikira ko Republika ya Demokarasi ya Congo yivana mu muryango w’ibihugu bikoresha igifaransa, ukuriwe n’umunyarwandakazi Louise Mushikiwabo kuri ubu.

Impamvu Abasenateri bashingiraho muri iki gihugu, ni uko bavuga ko batakabaye bari kumwe muri uyu muryango n’u Rwanda bashinja gufasha M23.

Aba bashingamategeko ba Congo baravuga ko umuryango mpuzamahanga ndetse n’akarere igihugu giherereyemo muri rusange, babatereranye mu kibazo cy’intambara mu burasirazuba.

Abasenateri ba Union Sacrée bavuze ko bashyigikiye byimazeyo perezida wabo ndetse ngo banashyigikiye ibiganiro by’amahoro bya Luanda na Nairobi.

Nk’uko bisanzwe aba banyapolitiki basabye ko abanyekongo bakunda igihugu kandi bakitabira kujya mu gisirikare ari benshi, nk’uko umunyamakuru w’ikinyamakru Politico yabyanditse.

Hagati aho ubuzima bwahagaze mu mujyi wa Butembo mu ntara ya Nord Kivu, nyuma y’imirwano yahanganishije umutwe w’Abamayi-mayi n’ingabo za leta  mu birindiro bya FARDC biri ahitwa Mihake muri komini Bulengera.

Muri iyi mirwano byavuzwe ko umusirikare wa leta yahasize ubuzima kandi ngo muri Butembo hari ikibazo cy’umutekano muke, ahanini ushingiye kukuba abamayi-mayi bakunze kugaba ibitero ku ngabo za leta.

Biravugwa ko kuri uyu wa Gatatu abakuru b’Ibihugu by’u Rwanda, u Burundi na Congo Kinshasa bahurira i Luanda muri Angola, bakaganira ku kibazo cy’umutekano muke mu burasirazuba bwa Congo.