Amakimbirane yo mu ngo, Imwe mu mpamvu ituma ubuzererezi budacika –Ababyeyi

Bamwe mu babyeyi bafite abana bahoze mu buzererezi bakajyanwa mu bigo gororamuco bakagaruka, bavuga ko impamvu ubuzererezi budacika biterwa n’amakimbirane yo mu ngo  n’ubukene.

Ikibazo cy’ubuzererezi n’indi myitwarire ibangamira abaturage, gikomeje kugaragara mu Rwanda cyane cyane mu bana bato no mu rubyiruko. 

Hari bamwe mu babyeyi bafite abana bagiye mu bigo gororamuco bakagaruka mu buzima busanzwe, bavuga ko impamvu ubuzererezi budacika biterwa n’amakimbirane yo mu miryango  n’ubukene.

Umwe yagize ati “Nk’ubu mfite umugabo wanjye twasezeranye ufite urundi rugo nubwo ntarahabwa gatanya, ni ngombwa ko rimwe na rimwe ajya kureba se yahajya yahasanga uwo mugore wundi bashakanye akamufata nabi, bigatuma asubira mu muhanda. Dukeneye ubuvugizi pe.”

Mugenzi we yunzemo ati “Urebye abana baba baranatunaniye kuko ugerageza kumushyira mu rugo bikanga, Leta yakora ubukangurambaga abana bari mu muhanda bakaba bakurwayo, bagasubizwa mu mashuri.”

Ku ruhande rwa bamwe mu baturage baganiriye n’itangazamakuru rya Flash nabo basanga ubukene ari ryo zingiro ry’ubuzererezi, bagasaba Leta ko yatanga ubufasha mu gukemura amakimbirane yo mu miryango.

Umwe yagize ati“Umwana kwiheba sinabyumva, ahubwo umuntu mukuru mbona impamvu basubira mu muhanda, biterwa n’imyumvire ikiri hasi.’’

Mugenzi we ati “Icyo mbona Leta yakora ni ugufatira ingamba abagabo bata abagore babo.’’

Ikigo cy’igororamuco kigaragaza ko ubumenyi baha abari mu bigo ngororamuco butanga icyizere, bugasaba inzego z’ibanze gufata iya mbere mu kwigisha imiryango hakemurwa ibibazo bigaragara mu ngo, bituma abana basubira mu buzererezi n’abatishoboye bakajya bahabwa ubufasha

Niyitegeka Jean Marie Vianney, ni umuyobozi w’ishami rishinzwe igororamuco mu kigo cy’igihugu cy’igororamuco.

Yagize ati “Nk’abayobozi b’inzego z’ibanze na babandi bo mu muryango ikibazo kigomba kuvurirwa aho cyabereye, bityo bakabasha kugikemura kugira ngo umwana abone uwo muryango, ahabwe icyo akeneye. Niba ari amakimbira, kutagira aho batura n’ubukene, inzego z’ibanze zikwiye gushyira imbaraga mu kubikemura, nkatwe uburere dutanga butanga icyizere, kuko abana bava mu bigo baragororotse.”

Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Igororamuco, NRS, yo mu mwaka wa 2021  igaragaza ko mu myaka icyenda ishize abantu 402.860 bajyanywe mu bigo by’inzererezi (transit centers), muri bo abagera ku bihumbi 38 bajyanywe mu bigo gororamuco, mu gihe 3.200 bajyanywemo inshuro zirenze imwe.

Iki kigo kivuga ko magingo aya nibura abana 600 bakiri mu mihanda, nubwo bwose bivugwa ko hari abajyamo ku manywa, bagataha n’ijoro.

 Ibi biri mubituma ikibazo cyo guca ubuzererezi kizakomeza kugorana.

AGAHOZO Amiella