Rukumberi: Abaturage bahangayikishijwe n’abana barwaye bwaki

Hari ababyeyi bo mu murenge wa Rukumberi, mu Kagari ka Ntove, mu Karere ka Ngoma, batabariza imwe mu   miryango iremerewe no kurwaza Bwaki.

Ubwo umunyamakuru wa Flash yageraga muri aka Kagali, abaturage bagaragaje ko bahangayikishijwe n’uburwayi bwa bwaki bukomeje kuhagaragara.

Umwe yagize ati “Uje bwije! uzaze hakiri kare, uyu mudugudu urimo ibibazo byinshi by’imirire mibi, birimo n’indwara za bwaki.”

Mugenzi we ati “Icyo nsaba ndasaba kugira ngo badufashe barebe ukuntu badukura muri bwacyi, aba bana bakagira ubuzima bwiza, kuko nta mikoro dufite.”

Umwe mu babyeyi barwaje bwaki, aravuga imva n’imvano yo kuyirwaza n’uruhare yagize muguhangana nayo ariko bikanga.

Yagize ati “Nyuma yaje guhura n’ikibazo cy’uburwayi kubera imirire mibi, njya kwa muganga bansaba kujya nihangana nkamushakira  ibimwongerera amaraso, ndagerageza nshaka imboga n’imbuto.” 

Abaturanyi b’iyi miryango baravuga ko bidakwiye bityo ko ubuyobozi bukwiye kugira icyo bukora kuri iyi miryango, dore ko ngo uretse n’ubwisungane mu kwivuza bamwe bavuga ko batishyuye, no kubona icyo kurya ari ikibazo.

Umwe yagize ati “Uyu mubyeyi nturanye nawe, icyo navuga imibereho ye ntabwo ifatika pe, kandi n’ubuyobozi burabizi.”

Icyakora ikibazo k’imirire mibi ntabwo kigaragara mu bana gusa, kuko n’abakuze ibaragaragaraho.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Nathalie Niyonagira,  tumubajije kuri iki  kibazo  ntiyashatse kugira icyo atangaza, ahubwo yahise akupa telefne, twongeye kiyihamagara dusanga irahuze.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Rukumberi, buvuga ko abana bufite bari gukurikiranwa mu gikoni cy’umudugudu, ariko ngo akagari ni kanini, gusa    Barabikurikirana mu minsi 12 baraba bakize.

Yagize ati “Icyo twari tuvuze akagali ni kanini, igikorwa n’ubuyobozi ni ugutegura inkono y’umudugudu, dufatanyije n’abaturage mu minsi ibiri baraba bakize.”

Rukumberi ni Umurenge uhana imbibi n’Umurenge wa Gashora  wo muri Bugesera,  ukaba  ukorerwamo ibikorwa by’ubuhinzi bikaba aribyo bitunze abaturage, ariko ukaba nawo warashegeshwe n’izuba muri iki gihe.

ALI GILBERT DUNIA