RAB iri gukusanya imibare y’abahuye n’amapfa ngo bafashwe

Ikigo cy’igihugu gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), kiratangaza ko hari gukusanywa imibare  y’abaturage barumbije kubera izuba ryinshi, kugira igihugu gishake uko cyabafasha.

Mu bice bitandukanye by’igihugu abaturage barataka amapfa kubera izuba ryinshi ryacanye, rigatuma imyaka yangirika.

Aba amaso bayahanze ubufasha bugomba gutangwa na Leta nk’uko uyu yabisobanuriye itangazamakuru rya leta.

Ati “Mwadukorera ubuvugizi mukadushakira inkunga y’ibiryo, hose ugende ufotora urebe, hari aho twari twateye ibigori byari bigiye guheka none biri kuma tubireba.”

Ahanini ikibazo cy’amapfa gifitwe n’abahinze i musozi kuko abahinga mubishanga, bo mugihe cy’izuba babasha kuhira.

Icyakora aba nabo bagasanga bagenzi babo bahinga i Musozi, Leta ikwiye kubaba hafi kuko benshi ngo bararumbije.

Umwe ati “Bagomba gufasha kuko umuntu wese iyo ahinze  aba akeneye gusarura. Nk’ubu umuntu iyo yasizemo umukozi aba akeneye ko ukwezi gutaha yazabona inyungu, ariko iyo ibijyanye urumva aba ari igihombo Ibiza biba biteje umuhinzi.”

Undi ati “Bareba igikwiye nyine akaba aricyo babagenera.”

Inzego za Leta ishinzwe ubuhinzi zisa n’izihangayikishijwe n’imibereho y’abaturage barumbije.

Dr. Bucagu Charles Umuyobozi wungirije w’ Ikigo cy’Iigihugu gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB),avuga ko hari gukusanywa imibare y’abaturage bahuye n’amapfa kugira ngo hashakwe uko bafashwa.

 Ati “Hari itsinda irimo ireba imibare turiho dushaka hirya no hino. Inzego zishobora kuzagira icyo zikora, ariko ni ukureba uko igihugu cyose twihagije mu bihingwa, buri biryo bihari bihagije kugira ngo abantu bone ikibatunga. Ingamba zose zirafatwa ariko tugendeye no ku mibare y’ibintu bihari.”

Nubwo imibare y’imiryango yifasibwe n’amapfa itarashyirwa ahagaragara, Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, iherutse gutangaza ko abaturage bahuye n’ikibazo cy’amapfa biganje cyane mu Ntara y’Amajyepfo ndetse no mu Ntara y’Iburasirazuba, aho ngo habonetse izuba ryinshi muri ibi bice ugereranyije n’ahandi mu gihugu.

Daniel Hakizimana