RDC: Leta yabujijwe kuvanga abarwanyi  ba M23 na FARDC

Inteko ishinga amategeko y’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi, yabujije leta ya Congo kwemera gushyira abarwanyi ba M23 mu ngabo za leta FARDC.

Mu mwanzuro watangajwe n’iyi nteko yo ku mugabane w’u Burayi, uravuga ko byaba ari amakosa akomeye ko inyeshyamba zongera kuvangwa n’ingabo za Leta.

Kimwe n’abandi bategetsi ku Isi iyi nteko ishinga amategeko, yasabye ko uyu mutwe wa M23 ushyira intwaro hasi, ndetse ukava mu birindiro byawo, kandi ibi ngo birareba n’indi mitwe yose yitwaje intwaro ikorera ku butaka bwa RDC,bagakurikiza amasezerano ya Nairobi.

Ikinyamakuru Politico gisubiramo amagambo y’iyi nteko ishinga amategeko, ko yasabye abantu bose baba bakorana na M23 kubihagarika, amahoro akaboneka muri iki gihugu.

Uyu mwanzuro w’Abadepite mu burayi uje nyuma y’isesengura ry’impuguke mu by’umutekano nazo zasabye Congo Kinshasa, kutongera kugwa mu makosa yo kuvanga ingabo za leta n’inyeshyamba za M23, bavuga ko ari ubugambanyi kuko mu mwaka wa 2003 mu nama ya Sun City babikoze amahoro ntaboneke.

Ibinyamakuru no ku mbuga nkoranyambaga byavuze ko M23 nayo yarahiye ikirenga ko badateze kuva mu birindiro byabo, ndetse ko nta na gahunda bafite yo gushyira intwaro hasi kuko icyo barwanira kitigeze kitabwaho.

Uyu mutwe uvuga ko uharanira uburenganzira bw’abanye-Congo bo mu bwoko bw’abatutsi bavuga ikinyarwanda, ndetse uvuga ko ingabo za leta na FDLR bafite umugambi wo kubarimbura.

Hari abasesenguzi bavuga ko imyanzuro y’inama nto ya Luanda isaba ko M23 ihagarika intambara igoye kubahiriza, kuko uyu mutwe ushobora kuvuga ko udashyira mu bikorwa imyanzuro utasinye.

Tariki 25 Ugushyingo 2022, nibwo uyu mutwe wasabwe kuba waretse kongera gutera ukava mu birindiro ufite, gusa ariko umuvugizi wa M23, Laurence Kanyuka, yabwiye ikinyamakuru Daily Monitor, ko guhagarika imirwano basabwa bitabareba kuko mu biganiro batarimo, ndetse ko ibyavugiwe muri iyi nama babyumva nk’amatangazo ku mbuga nkoranyambaga, ngo kubyubahiriza kwaba ari ukutamenya icyo barwanira.