U Rwanda rwahakanye ko ruvugira M23

U Rwanda rwahakanye ko ruvugira Umutwe wa M23, ko ahubwo ko icyo rushyize imbere ari umutekano warwo. ruvuga ko niba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yumva ko u Rwanda ruhagarariye M23 ari ibitekerezo byabo bihabanye n’ukuri.

Ibi Mukurarinda tabigarutseho mu kiganiro yagiranye na France 24, kuri uyu wa Kane  tariki 24 Ugushyingo 2022.

Ni ikiganiro cyabaye  nyuma y’umunsi umwe i Luanda muri Angola hateraniye inama y’abakuru b’ibihugu byo mu karere, yigaga ku gukemura ibibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Congo, by’umwihariko intambara ihuje ingabo z’icyo gihugu n’umutwe wa M23.

Mu byo iyi nama yanzuye harimo gusaba umutwe wa M23 gusubira inyuma ukava mu duce yari yafashe, bitaba ibyo ikaraswaho n’ingabo z’akarere.

Abitabiriye iyi nama bategetse ko ibitero byose bihagarikwa by’umwihariko ibyo M23 igaba ku ngabo za RDC na MONUSCO uhereye ku wa 25 Ugushyingo 2022 saa kumi n’ebyiri.

Imitwe y’iterabwoba nka FDLR-FOCA, inyeshyamba za Red-Tabara, ADF n’indi yose ikorera ku butaka bwa RDC yasabwe gushyira intwaro hasi igatangira gusubira iwabo nk’uko byafashweho umwanzuro mu biganiro bya Nairobi.

Mu kiganiro yagiranye na France24 kuri uyu wa Kane, Umuvugizi wa Guverinoma ya RDC, Patrick Muyaya, yagize ati “Muzi ko M23 kuva mu ntagiriro z’ibitero byayo ihagarariwe n’u Rwanda, tuvuge ibintu uko bimeze, turizera ko kuri iyi nshuro ibyemezo byafashwe bikanashyirwa ku ngengabihe, bizubahirizwa kugira ngo amahoro abashe kugaruka kuri teritwari yose y’igihugu.”

Mukuralinda we yavuze ko Guverinoma ya RDC n’umuvugizi wayo niba bumva ko u Rwanda rwari ruhagarariye M23, ari ibitekerezo byabo bihabanye n’ukuri.

Ahubwo ngo rwitabira inama nk’igihugu gikeneye gusigasira umutekano wacyo.

Yashimangiye ko imyanzuro yafatiwe i Luanda ari ugukomeza gutsindwa kwa Leta ya Congo mu kugarura amahoro mu Burasirazuba bw’igihugu.

Ati “Ukurikije imyanzuro yagiye ifatirwa Nairobi, Luanda no mu Burundi, ni imyanzuro isa n’igaragaza ugutsindwa gukomeye n’ubushobozi buke bya Guverinoma ya Congo mu kugarura umutekano mu Burasirazuba bw’igihugu, n’ubushake buke bwo gushyira mu bikorwa iyo myanzuro.”

Yakomeje agira ati “U Rwanda ntabwo ruhagarariye M23, u Rwanda si umuvugizi wa M23. Ni ibintu bikomeza kuvugwa kugira ngo imyanzuro yafashwe idashyirwa mu bikorwa, bagamije gusa kuvanga ibintu.”

Yavuze ko imyanzuro yafatiwe mu nama igomba kubahirizwa na buri ruhande bireba, bitaba ibyo hagafatwa ingamba nk’uko inama y’abakuru b’ibihugu na Guverinoma i Luanda yabifasheho umwanzuro.

Ati “M23 nk’indi mitwe yose bagomba kubahiriza imyanzuro yafashwe. Hatanzwe inzira yo gukurikiza, mu gihe uwo mutwe waba utubahirije imyanzuro yafashwe, hari ibindi byemezo bizafatwa. U Rwanda rero ntabwo ruvugira M23, ikiruhangayikishije ni umutekano warwo.”

Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda kandi yavuze ko ikibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Congo kidashobora kuzakemuka mu gihe imbaraga zishyirwa mu kurwanya imitwe imwe, indi ikirengagizwa.

Ati “Uyu munsi ikibazo kirazwi, igihe kirageze ko imitwe yitwaje intwaro yose ihashywa icyarimwe, atari ukurwanya imitwe ibiri cyangwa itatu gusa. Iyo umuntu cyangwa Guverinoma ivuze ako gace gusa ikavanamo ibindi, bigaragaraza ko nta bushake bwo gukemmura ikibazo buhari kandi ni ibintu bimaze imyaka isaga 20.”

M23 yatangaje ko nta gahunda ifite yo kuva mu duce yafashe ngo idusigire abarimo ingabo za Congo nkuko imyanzuro yafashwe ibisaba, ngo kuko batigeze bagishwa inama kandi icyo barwanira kikaba kitarahawe agaciro mu myanzuro.