Uganda: Urukiko ICC rwemeje ko ibyaha biregwa Joseph Kony bizanwa mu rukiko

Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha ICC rwanzuye ko abacamanza bagomba kuzana ibirego by’ibyaha ndakuka mu rukiko, biregwa bwana Joseph Kony, umunya-Uganda ukuriye umutwe w’inyeshyamba za Lord Resistance Army.

Bwana Kony yashinze uyu mutwe mu myaka 30 ishize mu majyaruguru ya Uganda, agamije gushyiraho andi mategeko icumi abaturage bagombaga gukurikiza.

Umushinjacyaha mukuru muri uru rukiko bwana Karim Khan, yibutsa ko muri 2005 uru rukiko rwatanze impapuro zisaba guta muri yombi Joseph Kony, ariko nyuma y’imyaka 17 ngo ntacyo byatanze arakihishahisha.

Muri 2011 Barack Obama wategekaga Leta zunze ubumwe za Amerika, yohereje itsinda ry’abasirikare kabuhariwe, gushakisha uyu mugabo ushinjwa kurema umutwe bivugwa ko wishe abaturage barenga ibihumbi 100.

Ikinyamakuru Daily Monitor cyanditse ko uru rukiko rwavuze ko ari ubwa mbere bibaye ko umuntu ushakishwa yaburanishwa adahari, ariko ngo igihe abacamanza bazashyigikira urukiko ikirego gikubiyemo ibyaha ndakuka aregwa, byazorohera urukiko kwihutisha urubanza igihe yazaba yafashwe.

Uyu mutwe w’ingabo z’umwami ni ukuvuga Lord Resistance Army, ushinjwa kugaba amashami mu bihugu bya Kongo Kinshasa na Republika ya Centrafrika.

Umushinjacyaha Karim Khan, avuga ko yateguje abacamanza mu nama ntegura rubanza, kandi ngo iyi yaba ari intambwe itewe ishimishije bihebuje mu mateka y’uru rukiko.

Bwana Kony ashinjwa ubwicanyi, gufata abagore ku ngufu, ibyaha by’intambara ndetse n’ibyaha byibasiye inyoko muntu.

Muri 2021 uru rukiko rwahamije ibyaha by’intambara akatirwa gufungwa imyaka 25, Dominic Ongwen, winjizaga abana mu gisirikare cya Joseph Kony.

Uru rukiko rwashinzwe muri 2002 rugamije gucira imanza abakomeye ku Isi bakora ibyaha ndengakamere, ariko rushinjwa kwibasira abanyafrika gusa kurusha ahandi.