Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwemeje bidasubirwaho ko rudafite ububasha bwo gukomeza kuburanisha urubanza rwa Uzaramba Karasira Aimable ukurikiranyweho ibyaha bifitanye isano no gupfobya no guha ishingiro Jenoside yakorewe Abatutsi.
Icyemezo cy’urukiko cyasomwe kuri uyu wa Gatanu tariki ya 25 Ugushyingo 2022, rutegeka ko urubanza ruregwamo Karasira rwoherezwa mu Rukiko Rukuru, Urugereko ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imbibe ruri i Nyanza mu Majyepfo y’u Rwanda.
Mu iburanisha riheruka umucamanza yavuze ko ibyaha yakoze bishobora kuba biri ku rwego mpuzamahanga cyangwa ibyaha byambuka imbibi.
Urukiko rusobanura ko impamvu y’iburabubasha ishingiye ku kuba uregwa, ibyaha yarabikoreye kuri youtube kandi bifatwa nk’ibyaha byo ku rwego mpuzamahanga, bishoboka ko byajyaga mu bindi bihugu.
Karasira Aimable uregwa ibyaha byo guhakana Jenoside no gukwiza ibihuha, kuva urubanza rwe rwatangira yanze kuburana, abwira Urukiko ko ashaka kubanza kuvuzwa uburwayi afite bwo mu mutwe ndetse n’indwara ya Diyabete.