Dukeneye gukemura ibibazo byo mu Burasirazuba bwa RDC duhereye mu mizi – Perezida Kagame

Kuva kuri uyu wa mbere I Nairobi hateraniye inama yiga ku mutekano muke uri mu burasirazuba bwa RDC nyuma y’ibindi biganiro byinshi byayibanjirije ariko bitigeze bitanga umusaruro ugaragara.

Perezida Paul Kagame witabiriye iyi nama mu buryo bw’ikoranabuhanga, yavuze ko ibibazo by’umutekano mucye muri RD Congo bizakemuka ari uko biherewe mu mizi.

Yagize ati “Tugomba gukemura ibibazo by’umutekano muke mu burasirazuba bwa RDC ku buryo bwa burundu duhereye mu mizi yabyo. Turashima uruhare rwa EAC mu gushakira amahoro RDC, U Rwanda rwiteguye gutaga umusanzu muri uru rugendo.”

Perezida Kagame kandi yavuze ko ibi biganiro bigomba gutandukana n’ibya bibanjirije bigatanga umusaruro ugaragara.

Perezida wa Kenya Dr William Ruto, yavuze ko ari ngombwa ko ibihugu binyamuryango byose bibangamirwa n’umutekano mucye uri muri Congo kuko biri guhungabanya ubukungu n’iterambere ry’abaturage b’ibihugu binyamuryango.

Yagize ati “Mu gihe ibindi bihugu biri kwakira inama zikomeye ziga ku bucuruzi n’ishoramari, abaturage bacu bari mu mahema kubera gushyamirana. Ibi bigomba kurangira.”

Uhuru Kenyatta umuhuza muri ibi biganiro uhagarariye EAC, yavuze ko hari imitwe yitwaje intwaro yahagaritse imirwano kuva ibiganiro byatangira byatumye abaturage babasha kubona ubutabazi n’ubufasha bw’ibanze ariko yihanangiriza abatarashyira hasi intwaro. Uhuru kandi yasabye ibihugu bitarohereza ingabo muri Congo kubyihutisha kugira ngo iki kibazo kiranduke.

Perezida wa Uganda Yoweli Kaguta Museveni we yavuze ko Uganda yiteguye gutanga umusanzu wayo mu kugarura amahoro mu burasirazuba bwa Congo ahamagarira ibindi bihugu kudahusha aya mahirwe yo kugarura amahoro arambye muri iki gice.

Yagize ati “Nta gisirikare cyanesha igisirikare cyishyize hamwe cy’Afurika y’iburasirazuba”

Kugeza ubu Kenya na Burundi nibyo bihugu bimaze kohereza ingabo muri Congo, bikaba biteganijwe ko Uganda izoherezayo ingabo mu cyumweru gitaha, Sudani y’epfo ikaba yarabanje kohereza aba ofisiye mbere yo koherezayo ingabo. U Rwanda rwo rukaba rutaremererwa na RDC koherezayo ingabo kuko ikomeje gushinja u Rwanda gushyigikira M23.

Mu myanzuro yafatiwe muri iyi nama harimo ko umutwe wa M23 ugomba kuva mu bice byose wafashe ugasubira aho wateye uturuka mu mbago z’Ikirunga cya Sabyinyo ku ruhande rwa Congo hagenzurwa na FARDC, mu gihe hakirimo kwigwa uko M23 yakwamburwa intwaro.

Imitwe ya FDLR-FOCA, Red-Tabara ADF n’indi, na yo yasabwe gushyira intwaro hasi, igahagarika vuba na bwangu ibikorwa by’intambara muri DRC igahita itaha mu bihugu ikomokamo, ibifashijwe n’ingabo za MONUSCO zifatanyije n’iza EAC.

Iyi nama yanzuye ko ingabo zijya kugarura amahoro mu Ntara za Kivu zombi zigomba gukomeza koherezwayo, kandi hagashakwa uburyo ibiganiro bitsura umubano hagati y’u Rwanda na DRC byasubukurwa.

Ibi biganiro byatangiye none bizageza kuwa Gatandatu bikaba byaritabiriwe n’abakuru b’ibihugu bya EAC, abashoramari, abayobozi mu nzego zitandukanye n’imiryango itegamiye kuri leta.