Nyamasheke: Gusezerana mu mategeko,inzira yo kurwanya ihohoterwa mu miryango – MIGEPROF

Bamwe mu baturage bo mu karere ka Nyamasheke bavuga ko imiryango ibana itarasezeranye ari yo ihorana amakimbirane, intonganya zidashira no gucyekana ahanini bivamo ihohoterwa nkuko bamwe mu baganiriye n’itangazamakuru rya Flash babivuga.

Umwe yagize ati “Iyo udasezeranye uba ucyeka ko umugabo yazana undi mugore.”

Undi ati “Ntarasezerana najyaga mvuga nti ashobora kwishakira undi akanta, cyangwa akazana abandi akankoroga.”

Mugenzi we ati “Iyo wasezeranye ntabwo wakwirukana umugore kuko uba wasezeranye imbere y’abaturage n’ubuyobozi. Bashobora kubona umuhohoteye ukabibazwa.”

 Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke Madam MUKAMASABO Appolonie avuga ko muri aka karere abagabo ari bo bari imbere mu gukora ihohotera kuko imibare igaragaza ko banasambanya abana, abasaba kubireka.

Yagize ati “Ndashaka guha ubutumwa abagabo n’abahungu, mu byukuri turabasaba ko tunabashishikariza kurwanya ihohoterwa iryo ari ryo ryose ndetse tunabasaba ko mwahagarika gusambanya abana.”

Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryanga Prof. Bayisenge Jeannette asaba abaturage b’aka karere kudahishira uwakoze ihohotera kuko hari amategeko abahana kandi byafasha mu kugabanya imibare y’abahohoterwa.

Yagize ati “Impamvu tudahana abakora ihohotera n’uguhishira cyangwa se kubivuga igihe cyarenze kuko ibimenyetso nabyo bigira igihe bitangirwamo, iyo utinze rero birangirika bikabura bigatuma wawundi yidegembya n’abandi bakabona ko guhana kudahari.”

 Mu rwego rwo kurwanya ihohoterwa, ubuyobozi bwasezeranije imiryango 170 yabanaga binyuranije n’amategeko.

Jean Damascene Nturanyenabo