Rusizi: Impungenge ku baturiye umugezi wa Cyarukara wuzura ukinjira mu nzu zabo

Bamwe mu baturage batuye Ku nkengero z’umugezi wa Cyarukara mu murenge wa Muganza,mu Karere ka Rusizi bavuga ko batewe impungenge n’uyu mugezi kuko iyo imvura iguye wuzura ugasakara mu nzu zabo bakaba bafite impungege ko nabo uzabatwara.

Aba baturage bavuga ko iyo imvura iguye, uyu mugezi wuzura ukarushaho kubasatira ku buryo hari impungenge ko uzatwara ubutaka n’ibindi bikorwa bituriye uyu mugezi.

Umwe yagize ati “Uyu mugezi uratubangamiye, iyo wuzuye ntidusinzira kuko utengura ubutaka natwe tukagira ubwoba ko uri butengure aho turi.”

Undi nawe ati “Ujya wuzura izi ngo duturanye zikuzura amazi n’inzira ikarushaho gutenguka, urabona ko kari gato ariko hamaze kuba hanini kubera kuzura cyane.”

Undi nawe ati “Uyu mugezi ni mubi cyane. Umaze kwica abantu bagera muri batandatu. Abayobozi bigeze kutubwira ko bazatwimura ariko ntituzi uko byagenzi.”

Ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi buvuga ko hari icyo bugiye gukora ubuzima bw’abahatuye butarajya mu kaga nkuko bitangazwa na Bwana Kibirika Anicet umuyobozi w’aka karere.

Yagize ati “Tugira gahunda yo kwimura abari mu manegeka. Abafite ubushobozi tukabasaba kwimuka abatabufite tukabafasha. Icyo kibazo rero muri Muganza cyaravuzwe tuzagerageza kubafasha.”

Mu mirenge itandukanye iri mu  kibaya cya Bugarama, habarizwa imirenge myinshi ugereranije n’indi mirenge yo muri aka karere akaba ariyo mpamvu hakunze kuboneka Ibiza rimwe na rimwe bihitana abantu nyamara ubuyobozi bugakomeza kuvuga ko buri gushaka ibisubizo.

Sitio NDOLI