Nyagatare-Rwimiyaga:Barakeka ko akagari ka Karushuga kaba ari “Baringa”

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Rwimiyaga,Akagari bivugwa ko ari aka Karushuga mu  Karere ka Nyagatare,bavuga ko bari kujya kwaka serivisi kuri ako  Kagari bita ko ari agahimbano, bakoherezwa ahandi, bakeka ko kashyizweho ku nyungu z’abantu ku giti cyabo.

Aka Kagari gaherereye hafi ya Pariki y’Akagera, hafi y’umupaka uhuza uRwanda na Tanzania.

Abavuganye na Radio Flash/TV bavuze ko mu myaka irenga  itanu ishize  gashinzwe, batagashize amakenga kubera ko hari ibyangombwa kugeza ubu kadafite birimo na kashe, bakajya mu tundi tugari twemewe kwakayo serivisi.

Umwe yagize ati “Akagari kacu nta byangombwa kagira.Ibyangomwa bya leta tujya kubishakira mu Kirebe,iyo wagize ikibazo,barakwandikira,nibo bagutereraho kashi(cachet).Ubwo ni ukuvuga ngo akagari kacu nta byangombwa byuzuye gafite.”

Undi nawe yagize ati “Akagari katagira kashe se kabaho, birashoboka?Ariko ntabwo ariko, ni nk’uko wajya  wagenda uvuga ngo runaka agusinyire.Ariko ako twita ko ari akagari kacu ni aka Kirebe, tujya mu Kirebe.”

Undi nawe yakomeje gira ati “Akagari kacu ni ak’akaryogo.Impamvu ari akaryogo,iyo tugashakaho serivisi ntabwo tuzibona”

Aba baturage bavuze ko bakeneye ko ubuyobozi bwakwemeza niba ari akagari, bityo kagahabwa uburenganzira bwo gutanga servisi  gafite n’ibikoresho bihagije.

Amakuru yandi avuga ko akagari ka Karushuga ntaho kanditse mu tugari tugize akarere ka Nyagatare.Ibintu abaturage baheraho bavuga ko byakozwe mu nyungu z’abantu ku giti cyabo.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare,Gasana Stephen,ymera ko koko kataba ku ikarita ariko ko  kashinzwe mu rwego rwo kwegereza abaturage serivisi

Yagize ati “Ntabwo kari kwikarita koko.Kari  ahantu ari kure cyane.Kari akagari kanini ku buryo byagora umuturage kujya gusaba serivisi ariko n’umuyobozi uhakorera kugira ngo ashobore kuzuza inshingano ugansanga biramuvuna.”

Yakomeje agira ati “Twigiriye inama, aho twabonaga ari hanini cyane, dushyiraho ibindi biro bigamije gufasha abaturage .Ni mu rwego rwo gufasha abaturage ntabwo ari ukuvuga ngo ni akagari kashyizweho.Twombi ni utugari tubiri, twombi dufasha abaturage mu kubona serivisi ariko ntabwo kari ku ikarita.”

Amakuru avuga ko aka Kagari gafite abayobozi kimwe n’utundi twashyizeho na leta. Ndetse bahembwa n’umushahara kimwe n’abandi.

Ntambara Garleon