Rusizi: Bakora urugendo rurerure bajya kwivuza kandi hari ivuriro rito bubakiwe

Bamwe mu batuye mu kagari ka Mashyuza mu Murenge wa Nyakabuye w’akarere ka Rusizi bavuga ko bakora urugendo bajya kwivuza kandi hashize imyaka isaga Barubakiwe ivuriro rito bakibaza impamvu ridakora.

Reta y’u Rwanda yagiye yubaka mu tugari amavuriro mato azwi nka poste de sante mu rwego rwo gufasha abaturage kwivuza zimwe mu ndwara badakoze ingendo ndende.

Ariko hirya no hino usanga hamwe zidakora ndetse hakaba hari naho baheruka bataha inyubako, abaturage bagategereza abaganga bagaheba.

Urugero ni ivuriro rito riherereye mu kagari ka Mashyuza mu Murenge wa Nyakabuye muri aka karere ka Rusizi, abahatuye bavuga ko kuva ryakuzura na n’ubu nta buvuzi buhakorerwa, bigatuma bakora ingendo ndende bajya ku kigo nderabuzima cya Nyakabuye.

Umwe yagize ati “reba nk’ubu ndatwite, ngize ikibazo najya mashesha cyangwa nyakabuye, hashize imyaka myinshi idakora. Turasaba ko baduha abaganga tukabasha kwifuza mu gihe turwaye.”

Undi nawe ati “Reba nk’ubu duturanye n’ishuri, umwana akomeretse byagenda gute. Kuva yakubakwa ntabwo irakorerwamo. Turasaba ubuvugizi kugirango twere kwerekeza i Nyakabwende, kuko kuhagera ni igihumbi.”Ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi buvuga ko hari gahunda yo gushakira poste de sante zose zidafite barwiyemezamirimo kugirango zibashe gukora.”

Mu gihe kigera ku minsi ibiri twifuza kumenya igisubizo kuri iki kibazo, ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi ntibwitabye telefone. Ndetse ntibwasubiza ubutumwa twandikiye umuyobozi w’aka Karere, Kibiriga Anicet na Dukuzumuremyi Anne Marie, umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage.

Gusa Mukeshimana Didace,uyobora ikigo nderabuzima cya Nyakabuye avuga ko bafite abaganga bacye akaba ariyo mpamvu batajya babohereza abaganga.

Ati “Ntabwo ikora, abayobozi bose barabizi. Dufite abaforomo bacye bituma duhitamo kubohereza kuri poste ziri kure. Hari gahunda yo kuziha barwiyemezamirimo. ”

Si iyi poste de sante idakora  iri mu karere ka Rusizi kuko muri uyu murenge wa Nyakabuye hari indi imwe ndetse no ku kirwa cya Gihaya ihari.