Ubukungu bw’u Rwanda bwazamutseho 6.8% muri 2022

Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente, yagaragaje ko ubukungu bw’u Rwanda bwazamutse ku kigero cya 6.8% muri 2022, ahanini bishingiye ku bukerarugendo bushingiye ku mikino bwinjirije igihugu asaga miliyari 6 z’amadorali hamwe n’Urwego rw’Inganda rwazamutseho 6%.

Ibi yabivugiye kuri uyu wa Gatanu tariki 02 Ukuboza 2022, mu Nteko rusange imitwe yombi, aho yagaragazaga ibikorwa bya guverinoma byo mu rwego rw’ubucuruzi, hibandwa ku guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga.

Minisitiri w’Intebe kandi yahishuye ko indege ya  Rwandair, iherutse kugezwa mu Rwanda izajya itwara imizigo, izatangira gutwara imizigo mu cyumweru gitaha.

Mu mwaka wa 2021 u Rwanda rwohereje ibicuruzwa hanze ku kigero cya 19% naho rwinjiza ibicuruzwa biva hanze ku kigero cya 34%.

Umusaruro mbumbe w’Igihugu ukaba ungana na 53%.

Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko uyu musaruro ushimishije n’ubwo udahagije.

Muri 2022 mu mezi 9 ya mbere, u Rwanda rwohereje ibicuruzwa hanze ku kigero cya 37%. Ibyoherejwe byavuye kuri toni 738 bigera kuri toni 891.