Gen. Kabarebe yasabye urubyiruko gutera ikirenge mu cya bagenzi babo babohoye Igihugu

Umujyanama wa Perezida mu by’umutekano Gen. James Kabarebe, arasaba ba rwiyemeza mirimo bato kugira intego mu byo bakora, kuko ariyo nzira nziza yo gutera ikirenge mu cy’abagenzi babo babohoye igihugu.

Yabitangaje kuri iki Cyumweru, tariki 4 Ukuboza 2022, ubwo yaganirizaga ba rwiyemezamirimo b’urubyiruko bari mu mahugurwa muri IPRC Musanze, agamije kurwongerera ubumenyi n’ubushobozi ngo rurusheho kuba indashyikirwa mu byo rukora, no guharanira iterambere ry’Abanyarwanda bose muri rusange.

Gen. James Kabarebe yavuze ko abikorera ari inkingi ya mwamba y’iterambere ry’igihugu.

 Ashingiye ku mateka y’u Rwanda yaranzwe n’amacakubiri yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, yashimangiye ko abikorera bafite uruhare runini ngo amacakubiri atazongera kugira ijambo mu mateka y’Abanyarwanda.

Ati “U Rwanda ikizarukiza ibyo bibazo by’amateka yacu duhora turwana na byo by’amacakubiri, ni igihugu giteye imbere, cya kindi giteye imbere aho wavuga ngo urwego rw’abikorera rurayoboye politiki y’igihugu.”

Yakomeje agira ati “Abacuruzi n’abanyenganda umunsi bagize ijambo rya nyuma mu gihugu cyacu, amacakubiri azarangira. Umucuruzi iyo akora aba ashaka abamukorera, iyo ushaka abakugurira rero ntuvangura, ushaka amafaranga. Iyo ushaka gukoresha akazi, ushaka abakozi benshi cyane, uba ushaka abantu, ntushobora kubavangura.”

Yaboneyeho kugaragaza ko abo bikorera ari na bo bagira uruhare mu kurwanya ushaka kuzana icyo aricyo cyose cyatuma umutekano uba muke kuko ari bo ba mbere bahahombera.

Ati “Ntabwo waba ufite abashoramari mu gihugu batera imbere, ishoramari ryabo ryararenze imipaka ngo bifuze amacakubiri n’intambara.  Icyo gihe ubwabo barahaguruka bakakurwanya, kuko bafite ubucuruzi bwo kurwanaho.”

Bamwe mu rubyiruko ruri mu bucuruzi, bahamya ko imbuto z’abibwe na bagenzi babo bafashe iya mbere kubohora igihugu, ari wo musingi wo kubaka u Rwanda binyuze mu byo bakora.

Umwe yagize ati “Aha twakuyemo amasomo akomeye cyane. Nkatwe ba Rwiyemezamirimo bari kuzamuka, tugomba kugira ikinyabupfura mu byo dukora, twirinda uburiganya, tugakora ibintu bizaramba.”

Mugenzi we ati “Uyu munsi nkumva ko ari inshingano zacu mu byo dukora, tukumva ko n’umutekano ari inshingano zacu.”

Gen.James Kabarebe yibukije uru rubyiruko ko kubigeraho ari urugamba rukomeye.

Yagize ati “Utazibaza ko hari ikintu uzageraho mu buzima utavunikiye utarushye, utitanze. Ntabwo bishoboka muzahura n’inzitizi ariko mubifate nk’urugamba, iyo ufashe za ndagagaciro navuze ukagerageza kuzubahiriza 60%.”

Amahugurwa uru rubyiruko ruri guhabwa, agamije kurwongerera ubumenyi n’ubushobozi, ngo rurusheho kuba indashyikirwa mu byo rukora no guharanira iterambere ry’Abanyarwanda bose muri rusange.

Muri rusange uru rubyirko rugera kuri 350 rwahurijwe hamwe mu mwiherero mu Karere ka Musanze, biteganyijwe ko uzarangira ba Rwiyemezamirimo bato bitabiriye amarushanwa ya ‘Youth Connect Award’ imishinga izaba iya mbere bazahabwa ibihembo.

Umuhoza Honore