Kutagira akazi ku rubyiruko bituma rwishora mu biyobyabwenge

Mu gihe hakomeje kuvugwa ikibazo cy’ibiyobyabwenge byugarije urubyiruko hirya no hino mu gihugu, na zimwe mu nzego za leta zikagaragaza ko hari imyitwarire n’imvugo zikoreshwa n’urubyiruko ziteje inkeke ku hazaza harwo, impuguke mu miyoborere zisanga ikibazo cy’urubyiruko rwishora mu biyobyabwenge cyakemurwa no kurushakira imirimo, aho gushakira ikibazo mu miryango cyangwa ku rubyiruko ubwarwo.

Ubushakashatsi bwashyizwe ahagaragara muri 2022, bwakozwe ku bufatanye n’Ikigo cy’Ababiligi gishinzwe iterambere (Enabel) na Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda ku bafite imyaka hagati ya 13-24, bwagaragaje ko 56.1% muri bo bagerageje kunywa inzoga nibura inshuro imwe mu buzima, 40.5% babikoze mu mezi 12 ashize na 31.6% mu minsi 30 yabanjirije ubushakashatsi.

Bamwe mu babyeyi baganiriye n’itangazamakuru rya Flash, bagaragaza ko ibi biterwa n’impamvu nyinshi ziganjemo kunanirwa guha uburere bukwiye abana babo, kugendera mu kigare ndetse n’ibihe Isi igezemo by’ikoranabuhanga.

Umwe yagize ati “Abo bana ni babandi bashaka kwigira ba ndigenga, wamuhugura ntashake kumvira, ugasanga niba babana bafite inshuti mbi zo hanze.”

Mugenzi we ati “Ababyeyi ntabwo tugitanga uburere ku bana cyangwa ngo tubakurikirane. Ahanini hari igihe imibereho yacu ituma twibagirwa abana bacu ukihugiraho, ntumubonere umwanya.”

Mu minsi yashize, Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu na Polisi y’Igihugu, bagaragaje ko hari zimwe mu mvugo zikoreshwa n’urubyiruko ziteje inkeke ku hazaza harwo, binajyana no kwisanga bakoze ibyaha bihanwa n’amategeko.

Zimwe muri zo ni ugutwika, byabereye he, ni yale yale n’izindi.

Bamwe mu rubyiruko, bagaragaza ko izo mvuga ku ruhande rumwe ntacyo zitwaye ngo kuko abazikoresha bose ntibaba bagamije gukora ibibi, ariko ntibanahakana ko zitagira ingaruka.

Umwe yagize ati “Ahenshi usanga urubyiruko rumwe rubiterwa n’ubuzima. Hari kuba ari umurengwe cyangwa ibigar,e cyangwa se kubinywa kubera kwiheba. Ashobora kuba nta kazi, abona ubuzima bugoye akazinywa yiyibagiza ibiba,zo ariko n’iyo zigushizemo ibibazo ntibishira.”

Mugenzi we yagize ati “Ninjya gucuruza bantanzeyo nta gishoro, aho kugikura ntaho, ugasanga ayo abonye make ayajyaye mu nzoga.”

Mu mboni za Dr. Habineza Frank, umuyobozi w’Ishyaka Green Democratic Party, asanga urubyiruko rukwiye gushaka imirimo abatabishoboye bakayishakirwa, kugira ngo bamare umwanya bakora, aho kumara umwanya bari mu bikorwa bibi.

Yagize ati “Ikibazo nyamukuru ni uko abana b’urubyiruko nta kintu baba bafite bakora, ndacyeka ko umwana afite icyo akora adategerje ko ababyeyi ari bo bamumenya, atakwishora mu biyobyabwenge.”

Perezida Paul Kagame yifashishije urugero rwo mu bihugu by’u Burayi na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aherutse kugaragaza ko hari aho amategeko adashyirwa mu bikorwa mu Rwanda, bituma urubyiruko rwinshi rwishora mu biyobyabwenge, ariko anagaragaza ko byabanzirizwa no guhugura.

Yagize ati “Ariko arakurikirana bashobora no gufunga inzu z’utubyiniro kubera ko bemereye umwana kunywa inzoga cyangwa uwazimuhaye akabyishyura,ariko naho gushyiraho amategeko gusa  ngo abantu bazibwiriza ntabwo bikunda. Kuyashyiraho ni ukuyakurikirana.”

Ubushakashatsi bwa Minisiteri y’Ubuzima mu mwaka wa 2016, bwerekanye ko urubyiruko mu gihugu cyose ruri hagati y’imyaka 15-34, rwanyoye ibiyobyabwenge inshuro imwe cyangwa nyinshi.

Ni mu gihe urwego rwa Polisi rushinzwe kugenza ibyaha, rwagaragaje ko abagera kuri 70% by’abo bafunze, babaga bakurikiranyweho kunywa cyangwa gucuruza ibiyobyabwenge.

CYUBAHIRO GASABIRA Gad